Batandatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo n’ubwa moto

Mu Karere ka Huye, mu mirenge y’Umujyi wa Huye irimo Tumba na Ngoma, abantu batandatu b’igitsina gabo, bari hagati y’imyaka 19 na 48 batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano, harimo n’ubujura bwa moto.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, gikozwe na Polisi y’igihugu igamije guhashya abahungabanya umutekano mu buryo bwinshi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko aba bafashwe, harimo 4 bakekwaho ubujura bwa moto, undi agakekwaho ubwambuzi butega abantu, undi agakekwaho ubufatanyacyaha mu kugura ibyibano.

Inkuru Wasoma:  Umutungo wa Elon Musk warenze miliyari 348$

Yagize ati “Bane bacyekwaho kwiba moto z’abaturage, banafatanywe moto ebyiri bikekwa ko ari inyibano. Umwe acyekwaho gukoresha iri tsinda no kubagurira moto bibye, mu gihe undi acyekwaho ubujura bwo gutega abantu akabambura.’’

SP Habiyeremye, yongeye gusaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru y’abakekwaho ubujura, anaburira abishora mu byaha kubireka, kuko ngo Polisi ikomeje ibikorwa byo kubafata aho bari hose.

Hagati aho, abafashwe bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, kugira ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved