Batangiye gutegura uko bashyingura umwana wabo batungurwa no gusanga akiri muzima

Ubwo umuryango w’umwana witwa Cartier McDaniel w’imyaka ine y’amavuko wari umaze gutegura umuhango wo kumusezera, batunguwe no gusanga akiri muzima nyuma y’uko amaze amasaha 19 umutima we wahagaritse gutera, bagatekereza ko yitabye Imana.

Ku wa 8 Mata 2024, ni bwo uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro by’abana bya Colorado akirwara maze ubuzima bwe bumera nabi. Yahise ashyirwa mu mashini zifasha umuntu kubaho, nyuma y’uko abaganga bagaragaje ko yafashwe n’umutima.

Icyakora ngo ubwo uyu mwana yari muri iyo mashini, umuryango we wari wateraniye kumusezera. Batungurwa no kubona ibintu bidasanzwe ubwo Cartier yarwanaga n’ubuzima bikarangira atsinze. Muri ayo masaha 19, abaganga bakoze ibishoboka byose kugira ngo bamugarure, ndetse ubuzima bw’uyu mwana bwari mu kaga mu buryo bugaragara, byatumye umuryango we utangira kwitegura kumushyingura.

Nyuma y’igihe kinini bamaze gutekereza ko Cartier yapfuye, umutima we watangiye kongera gutera. Nubwo inzobere mu buvuzi zananiwe gutanga ibisobanuro bya siyansi ku byabaye, se wa Cartier, Dominique, yabwiye NBC News ati “Ni Imana yabikoze. Kuko n’abaganga ubwabo bananiwe kubisobanura.”

Nyina wa Cartier, Destiny Anderson, yagize ati “Sinshobora kwizera ko ibi bibaye.” Yavuze ko abaganga bagerageje cyane kubyutsa Cartier, babanje kugerageza CPR biranga. Byaje kurangira bamushyize mu byuma bifasha gutembereza amaraso, ariko ng obo ku ruhande rwabo bari bamaze kwitegura kumushyingura.

Inkuru Wasoma:  Perezida w’u Burusiya yategetse ko abantu 170,000 binjizwa mu gisirikare

Inkuru Wasoma:  Abanyeshuri bagiye ku ishuri bari muri kajugujugu agatoki ku kandi bituma Ubuyobozi bufata umwanzuro ukomeye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved