‘Batangiye kuroga mu myaka 30 ishize’ byinshi abakecuru baroga b’I Muhanga bavuze ubwo batabwaga muri yombi

Umukecuru witwa Mujawamariya Liberatha w’imyaka 60 n’uwitwa Nyirakimonyo Teleziya w’imyaka 65 y’amavuko, bashyikirijwe inzego z’umutekano nyuma yo kwemera ko ari abarozi ndetse bakanagaragaza ibyo basanzwe bakoresha mu gukora umwuga wabo. Aba bombi batuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko mbere y’uko aya makuru amenyekana, aba bombi baje kugirana amakimbirane, byatumye baza kwivamo bavuga umwuga basangiye, nyuma baje guhamagazwa n’ubuyobozi bw’umudugudu barabyemera bavuga n’abo bishe.

Mukantabana Agnes, umukuru w’isibo muri uwo mudugudu avuga ko bamaze kumva ayo makimbirane arimo amarozi ndetse n’ubwicanyi, batumije abo bakecuru bababaza icyo bapfa, nibwo Mujawamariya Liberatha yaje kwemera ko afite uburozi anavuga ko batangiye ako kazi mu myaka 30 ishize, aho we na mugenzi we babyemereye mu muganda rusange.

Nyuma kandi inzego z’ibanze zaje kujyana n’abasenga mu rugo rwe basangayo ibifurumba birimo ibintu binuka bari barashyize hagati y’amashyiga, baza no kuvuga izina ry’umukobwa bazinze kugira ngo ntazashake umugabo cyangwa se ngo abyare. Mukantabana avuga ko amakuru amaze gusakara bahamagaje polisi n’inzego z’umurenge kugira ngo abaturage bareke kwihanira.

Uburozi bwatwikiwe imbere y’ibiro by’umurenge, abakecuru batwarwa n’inzego z’umutekano ndetse abaturage baganirizwa ku ko batagomba kwihanira, icyakora ntabwo babuze kugaragaza impungenge z’uko abakecuru biyemerera ko ari abarozi bica, bityo bibaza uko bizagenda nibaramuka bagarutse mu mudugudu.

Ingingo ya 115 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha. Iyo aghamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500frw.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved