Umuhanzi Ross Kana yatangaje ko yamaze gutandukana n’inzu y’ubuhanzi ya 1:55 AM yari abarizwamo, nyuma y’umwaka n’igice bakorana. Ibi yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara, avuga ko impamvu yo gusezera kwe ari uko iyo nzu itubahirije amasezerano bagiranye ku wa 1 Ukuboza 2023.

 

Mu itangazo rye, Ross Kana yagize ati: “Nsezeye muri 1:55 AM guhera ako kanya, kubera kutubahirizwa kw’amasezerano twagiranye. Ibi byangizeho ingaruka zikomeye mu rugendo rwanjye nk’umuhanzi wandika akanaririmba.”

 

Uyu muhanzi yashimiye byimazeyo ubufasha yaherewe muri iyo nzu mu gihe bakoranye, anatangaza ko ari gutangira gushaka amahirwe mashya ajyanye n’intego n’icyerekezo cye nk’umuhanzi.

 

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi b’iyi nzu aravuga ko Ross Kana ubusanzwe yakoraga imiziki ye ku giti cye, naho 1:55 AM ikamufasha mu bindi bijyanye n’iterambere ry’umwuga we.

 

Iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi barimo na Kenny Sol ndetse na Element, ariko hari amakuru avuga ko nabo bashobora gutandukana nayo bidatinze. Ibi bivuze ko 1:55 AM ishobora kuba iri mu bihe bikomeye, ndetse isaha n’isaha ishobora gutakaza abandi bahanzi bayibarizwamo.

1:55 AM ni inzu ifasha abahanzi ikaba imenyerewe mu gufasha umuririmbyi Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.