Batatu baguwe gitumo bari gushaka umukiriya wa moto bibye kuri make

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro Sylvestre yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, hafashwe abagabo batatu bafatanwe moto bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare.

Uko ari batatu barimo uw’imyaka 26, uwa 27 n’uwa 28 y’amavuko bafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Zindiro mu kagali ka Kinyaga mu murenge wa Bumbogo bafite moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RF948A yibwe mu murenge wa Karangazi.

SP Twajamahoro yavuze ko umwe mu baturage yabonye aba bagabo batatu barimo kuyishakira umukiriya kuko yabonye ari nshyashya kandi bayigurisha amafaranga make (ibihumbi 450frw) ndetse nta n’ibyangombwa byayo bafite ahita abimenyesha polisi.

Ubwo bamaraga gufatwa umwe muri bo yemeye ko yibye iyo moto aho yakoraga mu rugo, yifatanya na bagenzi be kugira ngo babashe kuyigeza I Kigali aho bari buyigurishirize. Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru moto igafatwa itaragera kure akangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe kubo baketse kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.

Aba bagabo bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Kimironko mu gihe hagishakishwa nyiri moto yari yibwe ngo ayisubizwe.

Inkuru Wasoma:  Abarwanyi b’umutwe wa Hamas batangaje ko batangiye kurekura imbohe bari barafashe zo muri Israel

Inkuru Wasoma:  Inyubako Makuza Peace Plaza iherereye mu Mujyi wa Kigali yafashwe n'inkongi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved