banner

Batatu bakoresha urubuga rwa YouTube bakoresha ibiganiro abafite ubumuga batawe muri yombi na RIB

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batatu bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe. Aba batawe muri yombi barimo babiri baturuka mu gihugu cya Uganda n’umwe w’Umunyarwanda, bakaba bafatiwe muri hotel iri mu karere ka Gasabo.

Aba uko ari batatu baguwe gitumo bari gukoresha Nsanzimana ibiganiro mu buryo bwa rwihishwa, mu murenge wa Kimihurura, akagali ka Kimihurira umudugudu w’Umutekano, barimo uwitwa Kembabazi Rachael, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha shene ya Yotube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.

Aba uko ari batatu dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuwa 14 Kanama 2023, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Ibyaha aba bakurikiranweho babikoze mu bihe bitandukanye, nka Connect with Uganda bwari bubaye ubwa gatatu bakoresheje ibiganiro uyu muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri.

Icyakora, kuri iyi nshuro bitandukanye n’ibihe byabanje kuko ubu batari bamusanze aho yari atuye mu karere ka Gisagara, Umurenge wa kibirizi, akagali ka Ruturo umudugudu wa Agatongati ahubwo bari bamujyanye muri hotel I Kigali. Ibi bikorwa ni iby’ivangura rishingiye ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.

Ibi bikorwa bihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko bigaragara mu ngingo ya 163. Ivuga ko igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi hashingiwe ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri ubikoze aba akoze icyaha.

Umuntu urukik ruhamije iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 500frw ariko atarenze miliyoni 1frw. Ingingo yaryo ya gatatu nimero 01/2007 ryo kuwa 20 Mutarama 2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, iteganya ko umuntu wese ufite ubumuga afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwamuntu.

Inkuru Wasoma:  Batandatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo n’ubwa moto

Ingingo yaryo ya 27 iteganya ko umuntu wese ukoreye umuntu ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganwa n’ingingo z’igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.

Ku rundi ruhande, Dr. Murangira B. Thiery, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko ibi bikora usibye kuba bihanwa n’amategeko, binyuranye n’Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya 16 ivuga ku kurindwa ivangura. Yongeyeho kandi ko ibi bikorwa bibangamiye amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizemo umukono muri 2008.

Dr. Murangira yavuze ko kugeza ubu hacyibazwa impamvu abantu bagera kuri 14 baturutse mu Rwanda no hanze yarwo bza gukora ibiganiro kuri Nsanzimana Elie cyangwa abandi, aho usanga umwe yamukozeho ibiganiro 5 bitandukanye, wakwitegereza ugasanga ndetse byarebwe b’abagera kuri miliyoni nk’eshanu.

Yasabye abakora ibi bikorwa kubihagarika cyane ko ababikora baba bashaka kwigwizaho umubare w’abantu babakurikira no kwinjiza ubutunzi birengagije itegeko. RIB yihanangirije abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka youTube, Facebook, Instagram n’izindi bitwikirije umutaka w’Ubuvugizi ariko ugasanga ari ugushakira inyungu mu ntege nke z’abafite ubumuga.

IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved