Batawe muri yombi abiyandikagaho ubutaka butari ubwabo bakabugurisha ba nyirabwo batabizi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye batatu bakekwaho ibyaha byo kwiyandikishaho ubutaka bw’abandi barangiza bakabugurisha mu buryo bw’uburiganya.

Igikorwa cyo kubamurikira itangazamakuru cyabaye ku wa 04 Ukuboza 2024.

Abakekwa batawe muri yombi ku wa 28 Ugushyingo 2024, bakaba bakurikirwanyweho ibyaha bitatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umwe muri aba batawe muri yombi yakoraga nka noteri wigenga, undi na we akaba yarahoze ari noteri wigenga akaza gusezererwa agahita ashinga ikigo gitanga serivisi zijyanye no gupima ubutaka, hakaba n’undi wari umufatanyacyaha w’aba bombi mu bikorwa byabo.

Aba uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye zabo zigitunganywa zohererezwe ubushinjacyaha.

Ibyo bashinjwa babikoraga bate?

RIB yagaragaje ko aba bagabo babanza gucura umugambi w’uko bashobora kwihesha ubutaka bw’undi muntu. Barabanza bagashaka amakuru y’ibanze kuri ubwo butaka, aho buherereye, bagashaka amakuru kuri nyirabwo n’andi bazakenera.

Cyane cyane bahitamo bwa butaka nyirabwo adakunze gukurikirana umunsi ku wundi.

Nyuma yo kubona amakuru bakeneye, bashaka noteri [na we uri mu mugambi] akabafasha gukura ubutaka kuri nyirabwo akabwandika kuri mugenzi wabo.

Nyuma bahita batangira gushaka umuguzi w’ubwo butaka, bukagurishwa na wa wundi babwanditseho ariko mu by’ukuri utari nyirabwo.

Bahita bakora uko bashoboye ibikenewe gukorwa bigakorwa byihuse mu gihe gito, uwaguze ubutaka akishyura amafaranga bumvikanye.

RIB yatangaje ko umwe muri bo ari we washatse amakuru ajyanye n’ubutaka bagurishije, abinyujije mu kigo cye, amakuru ayaha uwari noteri nawe ashaka uwo wundi babwanditseho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ku byo aba bagabo bashinjwa rigikomeje.

Ati “Mu ibazwa ryabo baremera icyaha ariko bakagiramo ibyo bagenda babeshya iperereza rigomba gutahura. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi nabo bashobora kuba barabigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Dr. Murangira yavuze ko hari n’ubundi buryo abantu basigaye bakoresha mu gutuburira abandi mu bijyanye n’ubutaka.

Yavuze ko mu bagiye bafatwa n’ibyo bagenda batahura, byagaragaye ko hari abashaka amakuru ku butaka runaka bakamenya nyirabwo, bamara kumumenya, bakajya umugambi wo kubwiyitirira ku bufasha bwa noteri, nyuma bakajya kubutanga nk’ingwate muri ‘lambert’.

Ati “Aha niho tubwira abantu kugira amakenga iteka. Umujura cyangwa umugizi wa nabi ntagira uko asa. Umunsi abantu bagize amakenga ibyaha nk’ibi bizagabanyuka.”

Mu byaha aba bakurikiranyweho, igito gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, mu gihe ikinini gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Dr. Murangira yavuze ko RIB n’izindi nzego bifatanya batazadohoka ku kurwanya abantu bishora mu bikorwa by’ubutekamutwe.

Ati “Turabagira inama yo kugira ngo babivemo bashake ubundi buryo babaho.”

Yasabye abaturage kuba maso, bagashaka amakuru ahagije mu gihe bitegura kugura ubutaka runaka, mu rwego rwo kwirinda ko bagwa mu butubuzi kuko igihombo ari bo kibangamira.

Mu bikorwa byakozwe byo guta muri yombi aba bagabo batatu, bafatanywe miliyoni 13,3 Frw n’imodoka ifite agaciro ka miliyoni 4,5 Frw, yaguzwe n’umwe muri bo nyuma yo kugabana za miliyoni 60 Frw.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye byinshi byerekeye ubuzima bwa Kazungu wicaga abakobwa akabashyingura iwe mu rugo utegerejwe cyane aho yakoreye ibyaha

Inkuru Wasoma:  Ubuhamya bw’umugore wanze kuvuga uwamufashe kungufu bituma aterwa inda ya kabiri

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved