Rukundo uzwi nka Kanyeshuri avuga ko yarokotse ari umwe mu muryango we w’abantu 20, kimwe n’abandi benshi ngo bakaba barishwe ubwo bari ku gasozi ka Kesho aho bari bahungiye banirwanaho, abari babagiriye impuhwe bakabagemurira ibiryo, bageze aho umwe abagemurira igiseke cyuzuye inzuki, zirabarya baratatana babona uko babica.
Rukundo avuga ko abantu 14 mu be bishwe baruhukiye mu Rwibutso rwa Kesho, bane bari mu Rwibutso rwa Kabaya mu Karere ka Ngororero naho babiri bakaba baraburiwe irengero.

Rukundo (ufite mikoro) avuga ko ababazwa n’abahakana Jenoside kandi yararokotse wenyine n’abaturanyi babizi
Kwa Rukundo hahoze imiryango y’abe, agasozi kose ubu gahinze icyayi, inzira yajyaga iwabo ubu ijya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku gasozi ka Kesho.
Inzuri zikikije iwabo zahoze ari iz’abasirikare bakuru, ni ingenzi kuri we mu gihe cya Jenoside kuko ubwo barimo bihishahisha mu bihuru, bahengeraga bwije abashumba baryamye, bakajya gukama inka zo muri izo nzuri bakabona amata, ubu zirimo inka z’abandi baturage bahororera.
Avuga ko ahubatse urwibutso rwa Kesho hari mu isambubya ya se, bari batuye mu yahoze ari Komini Gaseke, muri Segiteri Rwiri. Gusa ngo kuva mu 1959, yatangiye kubona Abatutsi bahohoterwa, bazizwa ubusa kugeza n’ubwo abayobozi babwiye abaturage ko umugabo witwa Nyakarundi (Umuryango we warazimye), ngo yabarogeye iriba bavomaho, hagamijwe guhembera umujinya ngo Abatutsi bicwe.

Mu mpinga ya Kesho kwa Rukundo ni ho hubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Kesho ruruhukiyemo imibiri isaga 2500
Rukundo avuga ko mu 1991 ubwo Abatutsi benshi bari bahungiye ku gasozi ka Kesho, abaturanyi n’inshuti zabo bajyaga babagemurira, bityo bakabona imbaraga zo guhangana n’ibitero by’interahamwe.
Babagemuriye inzuki ngo zibarye batatane
N’ubwo habagaho ibikorwa by’urukundo byo gufasha abari bahungiye kuri Kesho, hari interahanwe zabibyaje amayeri maze zishaka umwe mu basanzwe bagemura, zimukorera igiseke cyuzuye inzuki, maze abari bahahungiye banga kumuhagarika azamuka Kesho, kuko bakekaga ko abagemuriye, akigera aho bateraniye apfundura cya giseke inziko zirara mu Batutsi zirabadwinga.
Ubwo hafi aho ariko interahanwe zari zagose ako gasozi, zishaka ko abiruka bahunga inzuki bagwa mu bico byazo, ari nako byaje kugenda ariko inzuki ziracogora ibitero by’interahamwe ntizabona uko byinjira neza mu nkambi, bakomeza kwihagararaho, kugeza haje ubufasha bw’abapolisi.
Rukundo avuga ko nyuma yo gukomeza gushakisha ubuhungiro, umuryango we wageze aho ukamwohereza n’abavandimwe be bahungishirizwa muri Congo, aho yaje kuva agaruka yumvise ko ingabo za RPA zari zageze muri CND.
Agira ati “Nubwo kugera muri Congo byaduhenze cyane kuko twagendaga badufatira kuri bariyeri, bashaka kutwica tugatanga amafaranga, dore ko ababyeyi bari baragurishije inka ngo tubone impamba, byarangiye tugeze muri Congo. Ariko ubwo numvaga ko Inkotanyi zageze muri CND nahisemo kugaruka, kuko numvaga ko ibintu ari amahoro, ntawe uzongera kutwica n’ubwo nabyibeshyagaho”.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi
Akaga kenshi ku bahungiye Kesho nyuma y’urupfu rwa Habyarimana
Rukundo n’Abatutsi bahungiye ku gasozi ka Kesho, bavuga ko Perezida Habyarimana akimara kwicwa indege yari imutwaye ihanuwe, umurambo we wahungishirijwe ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya, maze hoherezwa n’abasirikare kuwurinda.
Kubera ko uruganda rw’icyari rwitegeye neza agasozi ka Kesho ahari harahungiye Abatutsi benshi, byatumye abo basirikare batiza umurindi interahamwe maze batangira kubica, kugeza umuryango wa Rukundo uhatikiriye, kuko kugeza ubu mu Rwibutso rwa Kesho hashyiguyemo abe 14.
Agira ati “Aho nari ndi baturashe amasasu menshi, natwe twasaga nk’abakoze ibirindiro bizengurutse agasozi kose. Nari hafi mu gashyama ko hepfa hasanzwe inkangu, urusasu rwa mbere rwafashe murumuna wanjye ahita apfa, urwa kabiri ruhitana data wacu urwa gatatu rutwara murumuna wanjye, njyewe mpita ntoroka njya hakurya mu gashyamba kari gahari”.
Avuga ko mu kabande ka Kesho hatemba umugezi wa Giciye wari wuzuye cyane kuko harimo kugwa imvura nyinshi, ituma hari abadashobora kuwusimbuka maze abanyantege nke benshi bararohama ku buryo mu bagize imiryango yazimye, hari n’abatwawe n’uwo mugezi.
Rukundo avuga ko kugeza ubu iyo areba ibyabaye iwabo, nubwo yarokotse bimubabaza kumva hari abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ku gasozi kabo imiryango 40 yazimye.

Basaba ko ku mugezi wa Giciye hashyirwa ikimenyetso cy’amateka
Arondora amazina y’abantu bamuzi neza biganye, banabanye mbere na nyuma ya Jenoside bakiriho, ko ari abagabo bo kubihamya kandi ko kuba ari we wenyine warokotse mu bagize umuryango we, abavuga ko Jenoside itabaye bigiza nkana.
Agira ati “Urubyiruko ruri mu basigaye bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko babeshywa, none se ko mvuka mu muryango w’abantu 20 nkaba nsigaye ndi umwe abandi bagiye he? Hano hari abo mbona twiganye twari duturanye babihamya ko iwacu bashize, guhakana no gupfobya Jenoside biratubabaza cyane”.
Rukundo hamwe n’abagize komite z’Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngororero, basaba ko bashyirirwaho ikimenyetso cy’amateka ku mugezi wa Giciye kuko watwaye Abatutsi benshi, kandi bagashyirirwaho uburyo bazajya nabo bibuka imiryango yazimye nk’uko bikorwa ahandi.

Inzira yajyaga kwa Rukundo ubu isigaye ijya ku rwibutso rwubatse mu butaka bwa se

Rukundo n’abo bari bihishanye bahengeraga bwije bakajya gukama inka muri ziriya nzuri ngo babone amata yo kunywa, kuko ntabyo kurya bari bakibona ariko abashumba ngo bageze aho barabivumbura