Ubwo hasohokaga urutonde rw’abatishoboye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe akagari ka Gatsiro, umudugudu wa Tuwonane ngo bahabwe inkunga, abaturage batunguwe no kubona harimo n’abakozi ba leta bituma bavuga ko batabasha kubyumva. Aba baturage bavuze ko uru rutonde rwaturutse mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’abaturage mu nzego z’ibanze, aho rugomba kwifashishwa mu gufasha abatishoboye no kubazamura.
Ubwo baganiraga na Radiotv10 dukesha iyi nkuru, abaturage bavuze ko batunguwe no gusanga kuri uru rutonde abo basanzwe bazi ari abakozi ba leta n’abayobozi mu nzego z’ibanze birabatungura cyane. Uwitwa Rwemamo Simon yavuze ko harimo usanzwe ashinzwe iby’amashyamba bakunda kwita kanyamashyamba, n’umugore we usanzwe ari SEDO ( umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nkanka).
Uwitwa Mukeshimana we yavuze ko uru rutonde barubonyeho abasanzwe bifashije, ahubwo abatishoboye bagakwiye kurujyaho bakaba nta bariho. Ati “uru rutonde ruriho abakire. Ruriho umumotari witwa Jean Marie na murumuna we na we w’umu motari, hariho kanyamashyamba, umugore we akaba SEDO, barifashije rwose ugeze no mu ngo zabo wasanga aria bantu babakomeresa rwose.”
Bavugirije Innocent, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Rugabano mu murenge wa Nkanka, na we uri kuri uru rutonde, yavuze ko atanabizi kandi nta muyobozi wagakwiye kwishimira kuza kuri uru rutonde. Yavuze ko nk’umukozi wa leta adakeneye gufashwa kandi afite ubushobozi nubwo buciriritse ariko atagakwiriye kujya kuri urwo rutonde, ahubwo habayemo kwibeshya.
Dukuzumuremyi Anne Marie, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi, yavuze ko niba urwo rutonde ruteye uko rumeze bivugwa n’abaturage, ruzakosorwa.