Rungu ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ukora ku ishyamba rya Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Abatuye ako kagari bemeza ko bari mu bwigunge bukabije aho batagira umuriro, amazi n’ibindi bikorwaremezo bijyanye n’imyidagaturo, ngo bikaba byagusha urubyiruko mu bishuko by’ubujura n’izindi ngeso mbi.
Bavuga ko ubasuye agakenera amazi yo kunywa, bigorana kuyabona aho bagira ipfunwe ryo guha umushyitsi amazi bakoresha y’amarekano.
Mu gihe cy’izuba ngo bakoresha amazi y’ibiziba bajya kuvoma aho aba yiretse mu binogo byo mu ishyamba rya Pariki.
Ku kibazo cy’umuriro, abo baturage bavuga ko hirya no hino mu Murenge wabo wa Gataraga umuriro wamaze kugezwa ku baturage, ariko mu Kagari ka Rungu bakaba bategereje amaso agahera mu kirere.
Ubu ngo bashinze amapoto, ariko bategereje kubona umuriro, nyamara hashize umwaka.
Bahangana n’imbogo bajya kuvoma
Aba baturage, ngo kujya kuvoma mu ishyamba, ngo hajyayo abagabo bafite imparaga zo gukora urugendo rw’amasaha atatu aho bagenda bakwepa inyamaswa zitandukanye ziganjemo imbogo.
Akingeneye Olive ati ‟ Ni abagabo gusa bajya kuyavoma nta mugore cyangwa umwana wapfa kwikoreza iyo nzira. Abagabo bacu iyo bagiyeyo dusigara dusenga ngo baze amahoro aho bagenda babisikana n’imbogo”.
Arongera ati ‟Dore nk’ubu mpetse uruhinja rutaramara n’icyumweru ruvutse, gufata uruhinja rwavutse wo munsi ukamukarabya amazi y’ibiziba atemba ni ikibazo, turakennye ku mazi ni badufashe”.
Zirimwabagabo Jean Marie Vianney we agira ati ‟Urajya kuvoma ibizenga mu byobo biba mu ishyamba ukagenda witwaje igikombe cyo kudaha, wagera mu rugo ugasanga amazi wavomye yuzuyemo imisundwe, ibyo bikaturwaza indwara z’inzoka. Ikibazo cy’amazi gikwiye gukemuka, tubayeho nabi pe bitewe n’urwo rugendo dukora rw’amasaha agera muri atatu tujya kuvoma ibyo birohwa”.
Abo baturage bavuga ko hari abagerageza bakajya kuzana amazi mu mirenge baturanye nka Musanze na Shingiro, bakayagurisha ku mafaranga 600 ku njerekani, ariko abo na bo ntibahoraho.
Aba baturage ngo bafite kandi ikibazo cyo kutagira ibikorwa remezo by’imyidagaduro, aho urubyiruko ruhavuka rwemeza ko ngo hari impano zo gukina umupira w’amaguru ziri gupfa ubusa.
Umwe ati ‟nta mupira w’amaguru tugira, ariko n’iyo twawubona, simpamya ko twabona aho tuwukinira. Icyakora tubanga umupira tugakina karere mu mihanda ikinyabiziga cyaza tugahagarika umukino, tugategereza ko kigenda.”
Undi ati ‟Ntawagura inkweto za siporo kuko ntiwazigura ngo uzikinishe karere mu muhanda. Nk’ubu nari kuzavamo umukinnyi ukome ye nka Ronaldo, ndetse andi makipe yo mu mirenge ifite ibibuga aza kuntira andwanira. Rwose ni badufash tubone ikibuga tuzamure impano ikipe y’igihugu Amavubi iradukeneye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ndengimana Claudien, yabwiye abo baturage ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibyo bikorwaremezo bitandukanye bibageraho.
Nko ku bijyanye n’amazi meza, yabijeje ko uruganda rw’amazi rwa Mutobo rwamaze kwagurwa rukaba rugiye gutanga amazi yikubye hafi inshuro enye. Iki ngo ni kiwme mu bisubizo bizabafasha gukemura ikibazo cy’amazi meza.