Ni mu karere ka bugesera ho mu ntara y’iburengerazuba, ahari umuryango ufite umwana, uwo mwana abamunyega ndetse n’abatoteza bavuga ko afite imitwe ibiri gusa ariko atariko bimeze, ahubwo kubera iki ari akantu k’akabyimba katangiye kaza mu ijosi rye uko imyaka igenda ishira kagahinduka ikintu kinini cyane kubera ko cyabyimbye kikarusha n’umutwe we.
Uyu mwana yitwa HIRWA Emmanuel afite imyaka 8 akaba yiga mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza, avuga ko iki kibyimba kitajya kimurya ndetse iyo ari kugenda ko bitajya bimubangamira, ariko ikimubangamira cyane buri gihe nuko ku ishuri abandi bana bamuserereza bamutuka bavuga ko afite imitwe ibiri.
Umubyeyi w’uyu mwana yitwa KABUGA Jean Marie Vianney, avuga ko ibi bibangamira uyu mwana bikamuca intege, kubera uburyo abandi bana bamuserereza. Uyu mubyeyi yabajijwe uburyo uyu mwana yafashwe kugira ngo iki kibyimba kize ndetse kingana na gutya kugeza ubwo gisumba umutwe arasubiza ati” ukuntu uyu mwana yafashwe, yafashwe ari akantu gato cyane, kagenda gakura gakura, kugeza aho ubona bigeze, twagerageje kumuvuza, duhera ku kigo nderabuzima cya GAKURAZO, twikubita kuri ADEPER, twikubita CHUK baza kumpa transfer injyana FAYSAR, nari maze gucika integer, ubu nuko bitanashoboka n’ubushobozi ari bukeya, nuko nagerageje narananiwe”.
Uyu mubyeyi bamubajije ibisubizo abaganga bagiye bamuha, avuga ko nta mu doctor wigeze amuha igisubizo ngo umwana azakira cyangwa se ngo arwaye iyi ndwara, mbese nta kintu bamubwiraga, ngo barabirebaga gusa bakamuha transfer yo kujya ahandi. Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hashize imyaka itandatu bamuhaye iy transfer yo kujya muri FAYSAL ariko kubera gucika integer ndetse no kubura ubushobozi birangirira aho ngaho.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ati”ubundi dutangira kubiboba uyu mwana yari amaze amezi atandatub avutse, kaje ari akantu kameze nk’agaturugunyu k’uburyo utanakabonaga inyuma ahubwo wakumvaga ukozeho ukakumva m’umubiri imbere gusa”.
Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana ahura n’ibibazo bitandukanye uko hanze bamufata bamuserereza ngo afite imitwe ibiri, uyu mubyeyi nawe bikamubabaza nk’umubyeyi kandi yagakwiriye kugira umwana muzima nawe yabona ibibera mubaturage baamuha akato bikamubabaza, ariko akihangana agakomeza kurema umwana agatima kuko ariko Imana yabigenye kuko nta kintu yabihinduraho kandi atarwana n’abaturage cyangwa abana bamuserereza.
Uyu mubyeyi akomeza vuga ko uyu mwana ibi bimubangamira mu myigire ye, kuko rimwe na rimwe ajya ku ishuri atabishaka byanatumye asibira mu mwaka wa mbere byose bitewe no kubangamirwa n’ubu burwayi. Bamubajije niba uyu mwana aserererwa ku ishuri gusa cyangwa se no mu baturanyi, umubyeyi avuga ko ntatandukaniro kuko no mubaturanyi ari uko bimeze, uretse wenda abantu bakuru baciye akenge nibo bamuha agahenge.
Uyu mubyeyi yanahamije ko iki kibyimba kitanarya uyu mwana kuko n’akazi aragakora, gusa kuba agifite nibyo bibangamye kuko kimaze kumurusha n’ibiro kuko byanatumye ahengama, akomeza avuga ko kandi mu kwisanga mu bantu uyu mwana yisangamo, kuko niyo aganira usanga afite n’ibitekerezo nta kibi cye, kuko ngo bamaze kumwubaka umutima byatumye atuza.
Umunyamakuru yabajinje uyu mubyeyi uko iyo aganiriye n’abaturage cyangwa se abandi bantu uko bamubwira iyi ndwara iyo yab ariyo asubiza agira ati” rero ntago twapfa gukeka ibyo aribyo, kuko iyi ndwara abona Atari ikibyimba, akabona Atari n’umutwe wa kabiri, nyibona kuriya ntago navuga ngo iyi ndwara iteye gutya, kuko nabuze n’umuntu wambwira ko iyi ndwara kera yabagaho cyangwa se itabagaho, mbona ari ibintu byaje bitunguranye, nta n’umuturage urambwira ngo nyamara iyi ndwara yitwa gutya, ndetse nta n’umuganga wambwiye ibyo aribyo”.
Uyu mubyeyi avuga ko icyifuzo cye nk’umubyeyi ari nk’ibishoboka akabona umwana we arakize, yakwishima cyane. Uyu mubyeyi ndetse n’umugore we kimwe n’uyu mwana urwaye bakeney ubufasha bukomeye cyane, k’uburyo uramutse usomye iyi nkuru ukifuza kubafasha cyangwa se kubatera inkunga m’uburyo ubwo aribwo bwose wabashakira kuri iyi numero 0782886931.
Ni inkuru dukesha AFRIMAX k’umuyoboro wa YouTube.
Uramutse ukunda kwisomera inkuru ndende z’uruhererekane z’amateka zuzuyemo urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe zagiye ziba ku bantu mu mpande zitandukanye, watangira usoma IBANGO RY’IBANGA kuri uru rubuga rwacu imirasiretv cyangwa se ukatwumva m’uburyo bw’amajwi kuri youtube channel yacu IMIRASIRE TV.
Imana ibahe umugisha.