Mu muco nyarwanda hari inyamaswa zitwa ko zitaribwa, kuburyo uwaziriye byitwa ko yakoze amahano, ariko ibitandukanye n’ibyo muri iyi minsi kumva umuntu yabaze imbwa cyangwa se injangwe hari abatakibitindaho, uhereye nko kubasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze bavuga ko kubera amerwe y’inyama bituma barya inyamaswa zisanzwe zitaribwa.
Aba bavuga ko inka yaramburuye icyo kirambu bakirya, aho bakigura hagati y’amafranga ibihumbi bitatu na bitanu, umwe yagize ati” ikirambu(inka yavutse ipfuye) kiri hejuru y’amezi atandatu turirira rwose nta kibazo”. Bahamije ko iyo hari uwagize ibyago inka ye igapfa ivuka, maze Imana ikamuvugiramo, abihera icyo kirambu maze bakirira.
Uretse ibyo birambu barya, barya izindi nyamaswa nk’injangwe, imbwa, ibinyoni byitwa nyirabaraza n’ibindi, yagize ati” inturo, ifuku, impigi(imbwa) nyirabaraza, imiyongwe, ubudereri,inyoni, amapusi,amasiha, byose turafanyaga”.
Bakomeje bavuga ko nta kindi kibibatera uretse amerwe, ndetse yewe bakaba batita kucyishe iyo nyamaswa, ndetse n’iminsi mikuru iyo igeze ubwo ni noheli n’ubunani babaga imbwa akaba arizo barya, bagakomeza bavuga ko baba babizi ko ingaruka zihari ariko nyine bakaba baba biteguye kuzirengera.
Abaturanyi b’aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko baba bahangayikiye bagenzi babo, kubera uburyo barya buri nyamaswa yose bitayeho, ariko bakaba nta kindi babikoraho kubera ko iyo babagiriye inama zo kubireka n’ubundi birangira batabyumvise.
Bitewe n’ukuntu hari abantu basigaye barya inyamaswa kugeza ku zitaribwa, hari abaturage bavuga ko hashyirwaho urutonde rw’inyamaswa ziribwa n’izitaribwa, kugira ngo hatazagira umuntu wicwa n’inyama z’inyamaswa zitaribwa.
Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.