Umugabo utuye mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yasanze udukingirizo tubiri mu isakoshi y’umugore we atangira kumuhodangura ariko ku bw’amahirwe abaturanyi barahagoboka, barabakiza. Uyu mugabo yaguye kuri utu dukingirizo twari mu isakoshi y’umugore we ahagana saa Munani n’Igice zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukuboza 2022.
Abaturage babwiye IGIHE ko umugabo yari asanzwe afuhira umugore we kubera amakuru yahawe y’uko amuca inyuma.Bavuga ko uyu mugabo yafunguye isakoshi y’umugore we ashaka gufata telefoni ngo arebe abantu bavugana maze asangamo udukingirizo tubiri. Ngo yahise amusingira aramuniga amubaza uwo bavuye gusambana, undi ahita atabaza.
Rutagungira Andrew yagize ati “Umugabo yatubwiye ngo yumvaga telefoni y’umugore isona ariko ntayitabe, aramubwira ngo ayitabe undi aranga ahita amushikuza isakoshi kugira ngo arebe abarimo kumuhamagara. Icyo gihe ni bwo yasanzemo udukingirizo tubiri batangira kurwana kuko umugore yari amaze kutumushikuza.” Yongeyeho ko bahise bumva muri ako kanya uwo mugore avuza induru atabaza na bo nk’abaturanyi bahita bajya kubakiza.
Umugabo wavuzweho gukubita umugore we yabwiye IGIHE ko bapfuye ko nyuma y’uko afashe utwo dukingirizo yari abonye mu isakoshi ye yahise atumushikuza avuza induru kugira ngo asibanganye ibimenyetso ntagire abandi babona ibyo amufatanye. Yagize ati “Ntabwo namukubise nta n’ubwo nabikora na gato. Si ubwa mbere numvise ko anca inyuma ariko nkavuga ko nzabyemera ari uko mwifatiye. Yabonye ndufashe ahita atunshikuza turaturwanira kuko kuri njye twari nk’ibimenyetso nagaragaza ko anca inyuma. Ni bwo yavugije induru abaturanyi barahurura.”
Yongeyeho ko uyu mugore bafitanye abana batatu ndetse nyuma y’uko amufatanye udukingirizo ashaka ko batandukana kuko adashobora gukomeza kubana n’umuntu umuca inyuma nta na kimwe yamuburanye. Uyu mugore yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru ahita atega moto abwira abana be ko abaye agiye iwabo mu Miduha mu Murenge wa Nyamirambo. Gusa umwe mu bagore baturanye wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye IGIHE ko yamubwiye ko utwo dukingirizo ari utwo we n’abandi bagore bahawe mu mahugurwa yo kwirinda indwara zandurira mu mibonano zirimo na Virusi itera Sida yari yiriwemo. source: IGIHE
Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma avuga ibyago yamuteje kubera iyi ngeso.