Umujyi wa Paris wo mu gihugu cy’u Bufaransa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Imikino Olempike bemeje ko bazaha abakinnyi bazitabira imikino olempike izabera muri uyu Mujyi udukingirizo tw’ubuntu, ariko abakinnyi batazigera bahabwa inzoga za champagne nk’uko bisanzwe.
Uyu Mujyi watangaje ko udukingirizo tuzatangwa ari ibihumbi 300 mu gihe iyi mikino iri kuba, aho byibura buri mukinnyi azaba agenewe agakingirizo kamwe ku munsi kugira ngo babone uko bishimisha uko babishaka.
Ubuyobozi bwavuze ko impamvu nyamukuru y’itangwa ry’utu dukingirizo ari uko mu mikino Olempike yabereye i Tokyo mu mpeshyi ya 2021, abayitabiriye ntibari bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe kuri ubu Umuyobozi ushinzwe ahacumbika abakinnyi, Laurent Michaud, yagize ati “Ni ingenzi ko ubucuti no kubana neza bihabwa agaciro hano. Dufatanyije na komisiyo y’abakinnyi, twashatse uko dushyiraho ahantu habafasha kumva bisanzuye kuko nta zindi nzitizi ziriho.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo byorohejwe ku dukingirizo, si ko bimeze ku binyobwa kuko uretse ibizajya bitangwa ku mafunguro bagenerwa buri munsi, ibindi bazajya babyigurira. Ati “Icyakora nta ‘champagne’ zizaba ziri aho baba, ariko birumvikana, bashobora kubona izo bashaka zose muri Paris.”
Biteganyijwe ko imikino Olempike y’i Paris izatangira ku wa 26 Nyakanga2024, igasozwa ku wa 11 Kanama 2024, yitezweho kuzitabirwa n’abantu benshi kuva habaye iya Londres mu 2012.