Ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024 nibwo Kiliziya Gaturika yatanze amasakaramentu ku bana bamwe na bamwe bagororerwa mu igororero rya Nyagatare, bahabwa ibikoresho by’isuku ndetse basangira nabo iminsi mikuru. Bamwe mu babyeyi bafite abana muri iri gororero batunguwe n’uko abana babo bitabwaho nyuma y’uko bafungiwe ibyaha butandukanye.
Bamwe mu babyeyi batangaje ko batunguwe n’uko babonye abana babo basigaye bafashwe kuko ngo abenshi basubijwe mu ishuri, abandi bigishwa imyuga itandukanye, ku buryo mu buzima bwo hanze batabura icyo bakora. Muri iri gororero hari abana 539 bafite imyaka iri hagati ya 14 na 18, ariko abahungu nibo benshi kurusha abakobwa.
Abana benshi bafungiye muri iri gororero ni ababa barasambanyije abandi bana n’abandi bakoze ibyaha bitandukanye bikaba ngombwa ko bajyanwa kugororwa. Ababyeyi batanze ubuhamya bavuga ko bari bazi ko abana babo bafunzwe bitewe n’ibyaha bakoze ariko batunguwe no gusanga barigishijwe ibintu byinshi, bakanasubirana icyizere bagahinduka.
Umwe mu babyeyi ufite umwana wari waravuye mu ishuri ageze mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, avuga ko bamufashije agasubira mu ishuri ubu akaba amaze kugera mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Yagize ati “Ndashimira Leta yacu ko ntako itagize aho nari naniriwe yaramfashije iransimbura inderera umwana. Ubu nabonye yarasubiye ku murongo rwose ntacyo nashinja ubuyobozi bwacu.”
Komiseri Mukuru wungirije wa DCG Rose Muhisoni, avuga ko kuba umuntu ari kugororwa atari ryo herezo rye, ari nayo mpamvu bakomeza gufashwa kubona iby’ingenzi bazakenera mu gihe bavuye mu igororero.
Ati “Abantu bose bari mu igororero ntabwo ari iherezo ryabo, bakomeza gukurikiza gahunda zose nk’izabandi bantu bari hanze, hagakurikizwa uburenganzira bwabo, kugira ngo nibasubira mu muryango nyarwanda bazasange bakiri kuri gahunda y’Abanyarwanda, bityo bazabone uko babaho.”
Abana bose bagororerwa muri iri gororero bigishwa amashuri asanzwe abandi bakigishwa imyuga ndetse abatsinze neza ibizamini bya Leta bahabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu ku buryo bashobora no kuyakomereza hanze ya gereza, bagashobora kugira icyo bakora mu muryango nyarwanda.