Umuhanzikazi Beyoncé yatowe nk’umuhanzi wahize abandi mu kinyejana cya 21.
Beyoncé yatowe nk’umuhanzi wahize abandi mu kinyejana cya 21.
Uru rutonde ruriho abahanzi baririmba injyana zitandukanye zirimo Hip Hop, RnB, K-Pop n’izindi.
Ni mu rutonde rwakozwe na Billboard, rwatangiye gutangazwa mu mpera z’uyu mwaka.
Iki kinyamakuru cyagize Beyoncé umuhanzi w’ikinyejana, biturutse ku bikorwa bye mu myaka 25 ye mu muziki, birimo ibyerekeye umuziki, umumaro yagiriye rubanda n’ibindi bitandukanye.
Uyu mugore w’imyaka 43 uyoboye uru rutonde akurikirwa n’abandi bahanzi barimo Taylor Swift wa kabiri, Rihanna uri ku mwanya wa gatatu, ku mwanya wa kane haza Drake, Lady Gaga ku mwanya wa gatanu, Britney Spears ku wa gatandatu, Kanye West ku mwanya wa karindwi, Justin Bieber ku wa munani mu gihe Ariana Grande ari ku mwanya wa cyenda naho Adele akaba uwa cumi.
Umugabo wa Beyoncé agaragara ku mwanya wa 16, mu gihe abandi bahanzi nka Usher aza ku mwanya wa 11, Eminem na Nicki Minajku mwanya wa 12 na 13 mu gihe, Justin Timberlake na Miley Cyrus baza ku mwanya wa 14 na 15.
Kuri uru rutonde Katy Perry aza ku mwanya wa 25, Ed Sheeran akaza ku mwanya wa 24, ku wa 23 hakaza Bad Bunny, itsinda rya One Direction rikaba irya 22, umuraperi Lil Wayne akaba uwa 21, mu gihe Bruno Mars ari ku mwanya wa 20 naho BTS yo muri Koreya ari iya 19; naho The Weeknd na Shakira baza ku mwanya wa 18 na 17.
Beyoncé yabaye umuhanzi w’ikinyejana cya 21, mu gihe Yale University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi ishize yafashe umwanzuro wo gushyira ibigwi bye mu masomo yayo azatangirana n’umwaka utaha.
Isomo ryahariwe kwigisha abiga muri iyi kaminuza ku bigwi n’amateka bya Beyoncé ryiswe “Beyoncé Makes History: Black Radical Tradition, Culture, Theory & Politics Through Music”.
Rizibanda ku bigwi bye guhera kuri album ye yiyitiriye yagiye hanze mu 2013, kugeza kuri ‘‘Cowboy Carter’’ aheruka gushyira hanze ikanatuma yandika amateka muri Grammys.
Beyoncé kandi aheruka kwandika amateka muri Grammy Awards aho yabaye umuhanzi uhatanye mu byiciro byinshi uyu mwaka.
Uyu mugore ahatanye abikesha album ya Country Music aheruka gushyira hanze yise “Cowboy Carter”. Ahatanye mu byiciro 11 ndetse yabaye umuhanzi mu mateka y’ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi.
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 2 Gashyantare 2025 muri Crypto.com Arena mu Mujyi wa Los Angeles.