Bibiliya ya mbere yanditswe mu rurimi rw’Igiheburayo rw’umwimerere, inamaze igihe kinini kurusha izindi dore ko imaze imyaka igihumbi, izajyanwa mu cyamunara muri Gicurasi uyu mwaka aho biteganyijwe ko izagurishwa agera kuri miliyoni 50$. Umupasiteri yishwe n’inzara ubwo yageragezaga kwigana Yesu/Yezu wamaze iminsi 40 atarya.
Iyi Bibiliya yitiriwe David Sassoon (yitabye Imana mu 1942) wayitunze igihe kinini, bivugwa ko yanditswe mu mwaka wa 900 ikaba igitabo cyanditswe n’intoki kizaba kigurishijwe amafaranga angana atyo. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gicuruza ibikoresho by’ubugeni kizanagurisha iyo Bibiliya ushinzwe ibitabo byo hambere, Richard Austin yabwiye AFP ko abagaragaje ko bakeneye icyo gitabo ari benshi cyane kuko “bigoranye kubona indi nyandiko yifashishijwe n’abantu benshi kurusha Bibiliya mu mateka ya muntu.”
Ati “Imyemerere waba ufite yose Bibiliya yifashishijwe n’abo mu madini atandukanye yaba Islam, abakiristu n’abandi.” Iyi Bibiliya yiswe Codex Sassoon ngo iburamo amapaji make, ikubiyemo ibitabo 24 biri muri Bibiliya y’Igiheburayo, ibitabo irusha igitabo kizwi nka Dead Sea Scrolls cyakoreshwaga cyane n’Abaheburayo ndetse n’Abayahudi mu myaka yo hambere.
Mu gihe Dead Sea Scrolls bivugwa ko ari yo ifite ibice byinshi bya Bibiliya y’Abaheburayo, bivugwa ko hari n’ibika biburamo ibituma ikomerera abiga amateka n’iyobokamana bitandukanye na Codex Sassoon ifite amakuru yose ukora ubushakashatsi akenera.
Sosiyete Sotheby imaze kwamamara mu kugurisha bene nk’ibi bitabo kuko mu Ugushyingo 2021 na bwo yagurishije igitabo cyo hambere cyarimo Itegeko Nshinga rya mbere rya Leta zunze Ubumwe za Amerika arenga miliyoni 43$. Icyo gitabo cyaguzwe n’umuherwe Kenneth Griffin uyoboye ikigo gitanga ubufasha mu by’imari cya Citadel, aho ubu icyo gitabo yagitije inzu ndangamurage ya Arkansas. src: IGIHE Dore uburyo kubandwa kwa kera kwasimbuwe no kujya mu nsengero kw’iki gihe.