Kuri uyu wa 17 gicurasi 2023 bibiliya y’igiheburayo imaze imyaka 1100 yanditswe yagurishijwe miliyoni 38 z’amadorari. Iyi Bibiliya yandikishijwe intoki yaguzwe n’uwahoze ari ambasaderi wa leta zunze ubumwe za Amerika muri Romania, Alfred H. Moses. Yayiguriye umuryango American Friends of ANU aho biteganijwe ko izashyikirizwa inzu ndangamurage y’abayahudi izwi nka ANU Museum of the Jewish people mu mugi wa Tel Aviv. Bibiliya imaze imyaka igihumbi yanditswe igiye kujyanwa muri cyamunara.
Iyi bibiliya izwi nka Codex Sassoon, ibaye kimwe mu bitabo bigurishiwe amafaranga menshi mu cyamunara. Muri 2011 kimwe mu bitabo bya mbere byanditsemo itegeko nshinga rya Amerika cyagurishijwe kuri miliyoni 43 z’amadorari.
Bivugwa ko iki gitabo cya Codex Sassoon cyaba cyaranditswe hagati y’umwaka wa 880 na 960. Iri zina bahaye iyi bibiliya ryavuye kuri David Solomon Sassoon wayiguze mu 1929. Amaze gupfa urugo rwe rwatewe n’amabandi, iza kugurisha mu 1978 ku gaciro k’ibihumbi 320 by’amadorari. Umunyemari akaba n’umunyabugeni Jaqui Safra yaje kugura iyi Bibiliya mu 1989 ku gaciro ka miliyoni 3.19 z’amadorari akaba ari na we wagurishije iyi bibiliya kuri uyu wa 17 gicurasi 2023. Src: Igihe