Bamwe mu bafite ubumuga bagaragaje ko hari imbogamizi bakunze gusanga mu nsengero basengeramo bakaba bifuza ko hari impinduka zakorwamo kugira ngo na bo bisange nk’abandi. Muri izo mbogamizi harimo kuba mu nsengero badafite ahari inzira zabagenewe, kutagira abazi gukoresha ururimi rw’amarenga bashobora kubasemurira n’ikibazo cy’imvugo zisesereza zikigaragara muri Bibiliya zikoreshwa n’amadini n’amatorero.

 

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru, Mukarubuga Thacienne ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko usanga ari gake abafite ubumuga bahabwa inshingano mu rusengero, bityo bakaba babifata nk’aho ari ukubaheza bigatuma biheba.

 

Icyakora muri Bibiliya zikoreshwa n’amadini n’amatorero, usangamo imvugo zigikoreshwamo kandi zitacyemewe gukoreshwa mu Rwanda kubera ko zipfobya abafite ubumuga harimo nka: Ikimuga, igipfamatwi, impumyi, ikirema n’andi menshi, ibyo bigaherwaho abafite ubumuga basaba abayobora amadini n’amatorero ko bakwigisha batabasesereza, kuko kuyakoresha bituma uwagiye gusenga bamukomeretsa.

 

Abayobozi batandukanye mu miryango y’abafite ubumuga no mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga, bavuga ko batangiye kuganiriza abafite inshingano mu madini n’amatorero kugira ngo buhoro buhoro bagende bakosora ibyo byose bimaze gutakara inyuma ubundi abafite ubumuga nabo bajye biyumva mu nsengero zabo.

Ivomo: Igihe