Biden yongereye abimukira ibihumbi 900 igihe cyo kuba muri Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa 10 Mutarama 2025 yatangaje ko yongereye amezi 18 yo kuguma muri iki gihugu ku bimukira ibihumbi 900.

Aba bimukira barimo ibihumbi 600 baturutse muri Venezuela, abaturutse muri El Salvador, Ukraine na Sudani; ibihugu byibasiwe n’intambara cyangwa se ibyaha bikomoka ku mwuka mubi wa politiki.

Mu 2021, Perezida na bwo yongereye abimukira igihe cyo kuguma muri Amerika, ubwo yatangiraga kuyobora iki gihugu. Muri rusange, abakomerewe by’agateganyo ku butegetsi bwe bamaze kurenga miliyoni imwe, bose baturutse mu bihugu 17.

Inkuru Wasoma:  Ababyeyi bakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi kubera umwana wabo w’imyaka 15 warashe bagenzi be b'abanyeshuri

Uyu Mukuru w’Igihugu yafashe iki cyemezo mu gihe Donald Trump wateguje ko azirukana abimukira benshi badafite ibyangombwa, yitegura kongera kuyobora Amerika guhera tariki ya 20 Mutarama 2025.

Trump ubwo yari ku butegetsi kuva mu 2017 kugeza mu 2021, yagerageje kuvuguruza icyemezo cy’ubutegetsi bwamubanjirije cyo gukomorera by’agateganyo abimukira badafite ibyangombwa, ashaka kubirukana ariko inkiko zirabyanga.

Ntabwo Trump azaba afite ububasha bwo kwirukana abimukira Perezida Biden yakomoreye mu gihe cy’amezi 18, kuko na bwo inkiko zamwitambika nk’uko byagenze mu gihe cyashize.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved