Nyuma y’uko mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi hagaragaye umurambo w’umupolisi witwa CP Sibomana, abaturage bari bahawe amakuru n’umuyobozi w’uyu murenge ko kuwa gatanu w’icyumweru bazerekwa abakekwaho uruhare mu rupfu rwe banafashwe bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rusizi, mu nteko y’abaturage.
Kuwa 18 gicurasi 2023 abaturage bagiye mu nteko nk’uko bari bumvise ayo makuru bategereje kubona abakekwaho ubu bwicanyi, ariko bababazwa cyane n’uko inteko yarangiye bateretswe aba bakekwa kuko bari bashaka kubabona bitewe n’ukuntu bababajwe n’urupfu rwa CP Sibomana. Bavuze ko bigomwe imirimo yabo ngo baze kureba abishe Sibomana, ariko bataha bijujuta.
Nubwo byagenze gutyo, umuyobozi w’akarere ka Rusizi aganiriza abaturage yababwiye ko intego y’inama y’inteko Atari ukubereka abakekwaho ubu bwicanyi. Gusa abaturage bavuze ko nubwo batashye bateretswe abakekwaho ubu bwicanyi ariko nibabihamwa bazahanwe by’intangarugero nk’uko Radiotv10 babitangaje.
Umurambo wa CP Sibomana wabonetse kuwa 12 gicurasi 2023, inzego z’iperereza zitangira akazi ko kumenya abagize uruhare mu rupfu rwe byatumye kuwa 16 gicurasi 2023 hafatwa abagabo batatu bakekwaho uru rupfu batabwa muri yombi, amakuru avuga ko abo bagabo bishe uyu mupolisi babikoze bihorera.