Bijoux yateye benshi urujijo nyuma yo kuvugwa ko yatandukanye n’umugabo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ariko agahita abukuraho, Munezero Aline [Bijoux], yashyize benshi mu rujijo avuga ko umuntu agomba kubana cyangwa guteretana n’umuntu umwumva. Ni nyuma y’uko uyu mukobwa wakunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yakoze ubukwe na Lionel Sentore ariko bikaba bivugwa ko batakibana.

Ubukwe bwa bo bwabaye tariki ya 8 Mutarama 2022, nyuma y’iminsi mike byavuzwe ko batandukanye ndetse ni yo urebye ku mbuga nkoranyambaga za bo nta n’umwe ugikurikira undi, buri umwe yasibye amafoto bari kumwe harimo n’ay’ubukwe. Mu butumwa butamaze umwanya munini kuri Instagram Story ye, Munezero Aline yashyize mu rujijo bibaza icyo yashakaga kuvuga.

Yifashishije ifoto y’amaboko abiri yambaye isaha yagize ati “teretana n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe.”

Ntabwo bizwi niba ari ubutumwa yageneye umugabo we cyangwa se yaba ari mu rukundo rushya. Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa. source: isimbi

Dore ibyo Pasteur Rutayisire wasezeranije Munezero Aline uzwi nka Bijoux na Lionel asubije ubwo yabazwaga ku kubasezeranya ntamasezerano yo mu mategeko ndetse no gutandukana kwabo.

Inkuru Wasoma:  Umuraperi Danny Nanone yitabye urukiko

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Dore uko ibyamamare nyarwanda byaserutse muri Rwanda International Movies Awards hatangwa ibihembo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved