Bill Gates yahishuye icyorezo karundura kigiye kwibasira isi.

Umuherwe Bill Gates wagiye ubasha guca amarenga y’ibyorezo biba byenda kwibasira Isi, yongeye guhishura icyorezo karundura kigiye kwibasira isi mu bihe biri imbere. Ubwo yari mu kiganiro kizwi nka TED Talk mu 2015, Gates yatanze umuburo ko hari icyorezo cyenda kwibasira isi. Ntiyigeze akomoza ku gihe bizabera ahubwo yavuze ko isi ititeguye kuba yazabasha guhangana n’icyo cyorezo.

Bill Gates yongeye kumvikana avuga ku by’icyorezo gishya agaruka ku cya “Bioterrorism” gishobora kuba kigiye kwibasira Isi. Interpol isobanura ko Bioterrorism ari “ibikorwa byose byo gukwirakwiza ku bushake ibinyabuzima bibi cyangwa se uburozi hagamijwe kugirira nabi cyangwa kwica ikiremwamuntu, inyamaswa cyangwa se ibimera nk’uburyo bwo gutera ubwoba cyangwa guhatiriza inzego za leta n’abaturage ngo bemere ingingo runaka za politike cyangwa izijyanye n’imibereho ku gahato.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, umunyamakuru w’Umwongereza Amol Rajan yabajije Bill Gates icyo abona abantu batari gutekerezaho kandi gishobora kuba kizatsikamira cyane ikiremwamuntu. Yasubije ko kubera ko “twatangiye gutekereza cyane ku birebana n’imihindagurikire y’ikirere, icyo cyorezo ni bioterrorism, kandi giteye ubwoba.” Bill Gates avuga ko iki cyorezo gishingiye ku kuba hajya hakorwa iterabwoba rijyanye no gukwirakwiza ibinyabuzima bibi n’uburozi mu bantu no mu nyamaswa.

Yasobanuye ko Bioterrorism n’ibyorezo byose ari kimwe kubera ko bishyira abantu mu kaga bikabavutsa ubuzima. Uyu muherwe yavuze ko iki cyorezo aho gitaniye n’ibindi, ari uko cyo bigoye kucyirinda, akanavuga ko gikomeye na cyane ko abagiteza baba bazi uburyo abantu bashobora gukoresha bacyirinda, ibyo bikabatera kugiteza mu buryo buteguye neza.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC) kivuga ko iyo habayeho gukwirakwiza ibinyabuzima bibi, bishobora kuviramo abantu n’inyamaswa kuremba kandi ibimenyetso bikagaragara mu buryo butandukanye bitewe n’uko udukoko tuba twinjiye mu mubiri. Hatangwa urugero nko kuri za vurusi zishobora guca mu ruhu, izica mu myanya y’ubuhumekero, cyangwa izo mu rwungano ngogozi.

Inkuru Wasoma:  Dore ibyo abantu bibajije kuri Aline Gahongayire ubwo yagaragazaga ko ari hafi kwibaruka.

Mu gihe cy’icyo cyorezo, abantu baba basabwa kwirwanaho ubwabo iminsi myinshi, bakareba uburyo baba baribitseho iby’ibanze nkenerwa nk’ibyo kurya, amazi ndetse n’uburyo bwo kubona urumuri. Bill Gates avuga ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga cyasanze abantu batiteguye, atanga umuburo ko hakwiriye gushorwa imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga kugira ngo abantu bazajye babasha gutahura niba hari ibitero bijyanye na ‘bioterrorism’ bibasatiriye. Avuga ko atewe impungenge no kubona isi ititeguye neza nk’uko atekereza byagakwiye kuba bimeze. src : IGIHE    Ibintu 13 utasanga ku bantu bari ‘Smart’ mu mutwe [mature].

Inkuru Wasoma:  Birakekwa ko umunyamakuru Nkundineza yatumijwe na RIB kubera ibyo aherutse kuvuga nyuma y’ikatirwa rya Prince Kid

Mu gihe cy’icyo cyorezo, abantu baba basabwa kwirwanaho ubwabo iminsi myinshi, bakareba uburyo baba baribitseho iby’ibanze nkenerwa nk’ibyo kurya, amazi ndetse n’uburyo bwo kubona urumuri. Bill Gates avuga ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga cyasanze abantu batiteguye, atanga umuburo ko hakwiriye gushorwa imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga kugira ngo abantu bazajye babasha gutahura niba hari ibitero bijyanye na ‘bioterrorism’ bibasatiriye. Avuga ko atewe impungenge no kubona isi ititeguye neza nk’uko atekereza byagakwiye kuba bimeze. src : IGIHE    Ibintu 13 utasanga ku bantu bari ‘Smart’ mu mutwe [mature].

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved