Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
Muri iyi minsi ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB kiri gukora ubukangurambaga mu banyarwanda bwo kwirinda urukozasoni muri rusange kuri buri wese, aho gikunze kugaragaza ko hari abakwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku bushake, cyangwa se abayiba ba nyirayo bakayasakaza babakanga kugira ngo babakoreshe icyo bashaka, cyangwa se babahe amafaranga nibabyanga bakayashyira hanze.
Ku ruhande rw’abana, hamaze kugaragara ko ku mbuga nkoranyambaga cyane nko kuma shene ya YouTube, hari abana bakinishwa amashusho ariko bakavuga amagambo ndetse yewe n’ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose bikaba biteganirijwe ibihano nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshewe ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 38, rivuga ko umuntu wese utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2. Iyo ubutumwa bw’urukozasoni budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 3.
Usibye aya mategeko n’ingingo ya 35 y’itegeko rirengera umwana rya 2018 naryo rihana umuntu wese wamamaza amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rikorewe ku bana, ingingo ya 35 iteganya ko umuntu umurika, ugurisha, ukodesha, wamamaza, ukwirakwiza cyangwa utanga amashusho, ibikoresho, amafirime, amafoto, amadiyapozitifu n’ibindi byerekanirwaho ibintu byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rikorewe ku bana, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni 15frw ariko atarenze miliyoni 20frw.
Urugero rwa hafi rwabaye kuwa 1 Kanama 2023, aho urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane bakoresha umuyoboro wa YouTube Smart Guyz Tv na Smart Nation Tv, bakurikiranweho gukinisha umwana urukozasoni.