Bimwe mu bikorwa umwaka wa 2024 usigiye Intara y’Amajyaruguru,Harimo Uruganda rwenga inzoga mu birayi

Ni Intara ikunze gusurwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, baza kuhareba ibyiza nyaburanga batabona iwabo, birimo ibirunga bifatwa nk’ubuturo bw’ingagi zitangarirwa na benshi.

Muri uyu mwaka wa 2024, n’ubwo umuhango ngarukamwaka wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi ku nshuro ya 20 utabaye bitewe n’icyorezo cya Marburg cyagwiriye Isi yose, ntabwo byahagaritse ibikorwa by’iterambere muri iyo ntara cyangwa ngo bibuze ba Mukerarugendo kuyigana.

Ni muri urwo rwego Kigali Today yabateguriye icyegeranyo gikubiyemo bimwe mu bikorwa byakozwe muri uyu mwaka urangiye wa 2024, n’icyo bigiye gufasha abaturage.

Ni ibikorwa bikubiyemo inyubako z’ubucuruzi n’izibiro by’ubuyobozi, imihanda, ibiraro n’ibindi bifitiye rubanda nyamwinshi akamaro.

Isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Mu bikorwa remezo binini byubatswe mu Ntara y’Amajyaruguru, harimo isoko ry’ibiribwa rya Musanze riherereye mu mujyi wa Musanze ryuzuye ritwaye Miliyari enye n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa remezo cyari gikenewe na benshi, aho mbere y’uko ryubakwa ubwinshi bw’abacuruzi n’abarema isoko wasangaga buruta ubunini bwaryo, ibyo bigateza akajagari mu bucuruzi, abacuruza mu buryo butemewe bariyongera.

Isoko ry'ibiribwa rya Musanze

Isoko ry’ibiribwa rya Musanze

Ni isoko rifite ubushobozi bwo gukoreramo abacuruzi 2,000, mu gihe mbere ritarubakwa iryari rihari ryakiraga abatarenga 800.

Ibiro by’Akarere ka Burera

Mu bindi bikorwa remezo umwaka wa 2024 usigiye Intara y’Amajyaruguru, harimo inyubako y’ibiro by’Akarere ka Burera, yuzuye itwaye akabakaba Miliyari 3Frw.

Iyo nyubako yatashywe ku mugaragaro tariki 18 Kamena 2024 yishimiwe n’abaturage, aho bemeza ko baruhutse imitangire mibi ya servisi yajyaga itangirwa mu nyubako ishaje, bakavuga ko yari nto cyane abakozi b’akarere bagakorera mu mfundanwa.

Iyo nyubako igeretse gatatu, bamwe  bemeza ko bakomeje kuyitangarira nk’inyubako bafata ko ari akataraboneka, muri icyo cyaro cyo mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, abandi bakayifata nka zimwe mu nyubako z’imiturirwa zo mu bihugu byateye imbere.

Uzaberwa Clementine ati “Ni etaje nagereranya na za zindi zo muri Amerika. Nayitambagiye ndeba ukuntu yubakanwe ubuhanga, biragaragara ko ijyanye n’igihe koko, iratangaje”.

Arongera ati ‟Njye byandenze mu buryo udashobora kwiyumvisha, tugiye kujya duhabwa serivisi nziza bitandukanye na mbere, aho wasangaga abakozi bakorera mu twumba duto mu mpfundanwa”.

Ntawuruhunga Dominique we abona ntaho itandukaniye n’amagorofa y’i Kigali aho Minisiteri zikorera, ati “Iri ku rwego rwa za Minisiteri neza neza. Ibi biro biraboneye, bibereye urwego twe nk’abaturage ubuyobozi bwacu butugejejeho rw’iterambere”.

Arongera ati ‟Ntitwari twarigeze dutekereza ko ino aha iwacu haza inzu nk’iyingiyi, none dore birangiye ayo majyambere atugezeho”.

Iyo nyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera, ngo bayitezeho kujya bayihererwamo serivisi zinoze, nk’uko Ndacyayisenga Anaclet yunze mu rya bagenzi be.

Inyubako y'ibiro by'Akarere ka Burera

Inyubako y’ibiro by’Akarere ka Burera

Agira ati “Ukurikije ukuntu twayibonye n’uburyo iteye imbere, dukeneye ko n’imitangire ya serivisi izajyana n’urwego iriho. Niba tuje kwaka serivisi, bajye batwakira neza, birinde kuturangarana cyangwa kudusiragiza”.

Iyo nyubako y’ibiro by’Akarere ka Burera, ije ikurikira iy’aka Gakenke n’iy’aka Gicumbi, mu gihe Rulindo nako kamaze gukora inyigo yo kubaka inyubako nshya y’ibiro by’akarere.

Umuyoboro w’amazi wa Mutobo ugiye gutanga ayikubye inshuro 4

Kwagura umuyoboro w’amazi wa Mutobo ni umwe mu mishanga igiye gufasha Intara y’Amajyaruguru kugeza amazi mu ngo zitandukanye z’abaturage, nyuma y’uko uwo muyoboro waguwe ukaba ugiye gutanga amazi yikubye hafi inshuro enye ku yo wajyaga utanga, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yabitangaje

Ni nyuma y’uko mu duce dutandukanye tugize ako karere, abaturage cyane cyane abaturiye ishyamba rya Pariki y’Ibirunga, bagiye bagaragariza ubuyobozi uburyo bavoma ibirohwa kandi bakoze ingendo ndende, ugasanga bakwepana n’inyamaswa.

Yagize ati ‟Ikibazo cy’amazi mu Karere ka Musanze no mu tundi turere tugakikije kigiye gukemuka, umuyoboro w’amazi wa Mutobo waragutse uva kuri 12,500m3 ugera ku bihumbi 55m3”.

Arongera ati ‟Umuyoboro uraha amazi iki gice cy’Ibirunga aho abaturage bavomaga bibagoye, ubu imiyoboro yamaze kugera ku mashuri ya Rwinzovu, n’abatuye Rungu munsi y’ishyamba ry’Ibirunga, mu gihe kidatinze amazi araba yabagezeho”.

Uruganda rwenga inzoga mu birayi

Mu ntara y’Amajyaruguru harimo kubakwa inganda zitandukanye zirimo urutunganya ibyuma rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd mu cyanya cy’inganda cya Ruvunda mu Murenge wa Kimonyi, ariko uruganda ruteye abenshi amatsiko ni urumaze kuzura mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, rwenga inzoga mu birayi.

Inzoga yenzwe mu birayi

Inzoga yenzwe mu birayi

Urwo ruganda rwenga inzoga ya Vodka mu birayi rwitwa Virunga Mountain Spirits, ruherutse gufungurwa ku mugaragaro mu Ukuboza 2024, igikorwa abaturage bafitiye amatsiko, bibaza uburyo ibirayi byabo bahinga byavamo inzoga.

Bamwe bati ‟Dufite amatsiko yo gusogongera kuri iyo nzoga iva mu birayi byacu”.

Ni uruganda rwashinzwe rugamije kubyaza umusaruro ibyo abaturage bafata nk’aho bitagira umumaro, rubafasha guteza imbere n’ubuhinzi bw’ibirayi, aho ngo ruzajya rubagurira na tumwe mu turayi duto abaturage batajyaga bitaho mu gihe basarura, bimwe bakabirekera mu mirima kubera kubura isoko.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w’I Nyamasheke udafite ikimasa ntashobora kubona umugabo

Bamwe mu baturage barishimira urwo ruganda, aho bemeza ko nta kirayi kizongera gupfa ubusa, nk’uko Niyonzima Jerôme na bagenzi be babivuga.

Yagize ati ‟Hari ubwo ibirayi byaguraga amafaranga 600, ugasanga uturayi duto baraha umuhinzi amafaranga make, ariko niba ibirayi bito bigiye kujya bigurwa kimwe n’ibinini, ni inyungu ku muhinzi. Wasangaga baduhenda cyane ku birayi bito ndetse bamwe mu bahinzi bakabisiga mu murima bigapfa ubusa”.

Mugenzi we ati ‟Ni inyungu ku muhinzi kubera ko uturayi duto bagurishaga ku mafaranga make, umuhinzi agiye kujya abizana hano bakamuha amafaranga menshi, ubuhinzi bugatera imbere”.

Hari n’abifuje ko urwo ruganda rwajya rukora n’inzoga mu bijumba, kuko ngo hari ubwo babyeza bikabura isoko.

Félicien Nyiribambe ati ‟Ni byiza rwose, bakomeze ubushakashatsi barebe no mu bijumba ko havamo agasembuye”.

Ibiraro byubakishijwe ikoranabuhanga ryifashisha Amakoro

Muri uyu mwaka wa 2024, Akarere ka Musanze kavumbuye uburyo bwo kubaka ibiraro hifashishijwe amabuye y’amakoro, aboneka cyane muri ako karere.

huzuye ibiraro byubakishijwe ikoranabuhanga ryifashisha amabuye y'amakoro

huzuye ibiraro byubakishijwe ikoranabuhanga ryifashisha amabuye y’amakoro

Ni ibiraro usanga bifite uburambe kuruta ibyubatse mu buryo busanzwe, aho byajyaga bisenywa n’ibiza by’imvura, uburyo bwo kubaka ibiraro hifashishijwe amabuye y’amakoro bikaba bizafasha akarere kubyaza umusaruro uwo mutungo kamere gafite w’amakoro.

Hamaze gutahwa ku mugaragaro ibiraro bitatu byubatswe n’akarere ku bufatanye na Bridges to prosperity (B2P), aho bihuza imirenge imwe n’imwe igize ako karere, bikaba byishimirwa n’abaturage, aho bemeza ko bajyaga bakoresha ibiraro bikoze mu biti bikangirika vuba, bakagira ikibazo cy’imigenderanire.

Inzu zirenga 10 z’amagorofa mu mujyi wa Musanze zubatswe muri 2024

Uko umwaka ushira undi ugataha, mu mujyi wa Musanze harazamurwa inzu z’amagorofa, nk’uko byemejwe bishyirwa no mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze, aho nta wemerewe kubaka inzu itageretse nibura gatatu.

Uwo mujyi ufatwa nk’uwa kabiri kuri Kigali, uragenda uzamurwamo inzu zijyanye n’icyerekezo kandi zikabona abazikoreramo, dore ko uko uwo mujyi ugenda ukura wakira umubare munini w’abawugana bifuza kuwuturamo no kuwukoreramo, aho uzasanga amwe mu makaritsiye yarahawe amazina atandukanye arimo Mateus, mu Kizungu n’andi.

Imwe mu nyubako zuzuye mu mujyi wa Musanze

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko muri uyu mwaka mu Mujyi wa Musanze bafunguye ku mugaragaro inzu z’amagorofa zirenga icumi, avuga ko mu mwaka utaha biteguye gufungura inzu 25.

Uko uwo mujyi ugenda ukura ni na ko uhenda, aho ukeneye ikibanza cyo kubakamo igorofa akigura amafaranga atari munsi ya Miliyari.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete

Uyu mwaka mu Karere ka Gicumbi huzuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete rujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu, hagendewe kuri gahunda y’Akarere ka Gicumbi yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruherereye mu Murenge wa Mutete, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera mu 1000, rwari rusanzwe ruriho ariko rutajyanye n’icyerekezo, nyuma yo kuruvugurura rukaba rugiye kuba igisubizo mu kubungabunga imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ubusabe bw’abafite ababo biciwe muri ako gace.

Urwibutso rushya rwa Jenoside rwa Mutete rwuzuye muri uyu mwaka wa 2024

Mu ntangiro za 2023, ni bwo hafashwe icyemezo cyo kuvugurura urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, igikorwa cyateganyirijwe ingengo y’imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda Miliyari imwe na miliyoni 600.

Inyubako ya TVET Giti

Iri shuri rishya rya TVET Giti ryubatse mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, ryigisha ubukanishi bw’ibinyabiziga bya moteri (Automobile Technology) n’Ubwubatsi (Building Construction), uyu mwaka Leta ikaba yaramaze koherezamo abanyeshuri bo kwiga muri ayo mashami yombi.

Ni ishuri ryuzuye ritwaye ingengo y’imari ikabakaba Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

TVET Giti

TVET Giti

Inzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi huzuye inzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohora Igihugu (Mulindi Heroic Museum), igamije ibikorwa byo kubumbatira amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu bindi bikorwa byatangijwe ariko bitaruzura, harimo ibyo kubaka imihanda irimo umushya wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto mu Karere ka Rulindo, ufite kilometero 36.

Umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho uzatwara agera kuri Miliyari 96 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho ureshya na Kilometero 63, watangiye kubakwa mu Ukwakira 2022, ukazakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Hari n’umushinga wakozwe ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’imboga, aho abahinga mu gishanga cya Gako, mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, bakomeje kukibyaza ifaranga mu musaruro w’imiteja bahinga.

Ntitwabura kuvuga no ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ll, ruri kubakwa hagati y’Uturere twa Gakenke na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, rutanga icyizere ku baturage bataragezwaho umuriro w’amashyanyarazi.

Urugomero rw'amashanyarazi ruri kubakwa mu Karere ka Gakenke

Urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa mu Karere ka Gakenke

Ni urugomero ruzatanga Megawati 43.5, ruri kubakwa mu mushinga munini witezweho gukwirakwiza amashyanyarazi mu gice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru, rukazafasha n’Intara y’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Ni Umushinga uzakorwa mu gihe cy’imyaka itanu aho watangiye muri 2022, ukaba witezweho gukemura ibibazo by’umuriro wari muke, bikadindiza abaturage mu iterambere ryabo, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabitangaje

2024 usize hatashywe uruganda rwenga inzoga mu birayi

Ibyishimo ni byose ku baturiye umuhanda wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto uri gukorwa

I Musanze harubakwa uruganda rutunganya ibyuma

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abashinze uruganda rwenga inzoga mu birayi guteza imbere abaturage

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved