Abantu benshi bakunda kubona Yolo the Queen ku mbuga nkoranyambaga bagakunda kumwibazaho cyane, bibaza uwo ariwe n’uko ateye ndetse n’aho aba, ariko bikaba bigora benshi kuba bamugeraho cyangwa se kumenya byinshi bimwerekeyeho, kubera kumugirira amatsiko ndetse yewe abakunda kubona amafoto ye bakifuza kumenyana na we ariko bikagorana.
Uyu mukobwa yatangiye kuvugwa cyane mu gihe habagaho Guma murugo ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yambaye udupfukamunwa yahishe amabere gusa naho ahandi hejuru nta kintu yambaye, avugisha abatari bake barimo n’umuhanzi Drake kuko hari ubutumwa bwagiye bugaragara ko bandikiranye.
Itangazamakuru ndetse n’abanyamakuru batandukanye bagerageje gushaka kuvugana n’uyu mukobwa ariko ntibyakunda kuko bashakaga kumwegera kugira ngo bamubaze byinshi abanyarwanda benshi bamwibazaho kubwo kumubona gusa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gukomeza gushaka kumenya byinshi kuri Yolo the Queen, umwe mu bakobwa b’inshuti za Yolo the Queen umuzi neza bamubajije impamvu uyu mukobwa atajya agaragara mu bikorwa bitandukanye bikunda kubera I Kigali, iyi nshuti ye ihishura ko Yolo ataba I Kigali ahubwo yibera I Rwamagana akaba ariho akorera ibikorwa bye mu buzima bwa buri munsi.
Imwe mu mafoto yatumye Yolo the Queen avugwa cyane muri Guma murugo
Iyi nshuti ya Yolo the Queen yatangaje ko yamenyanye na we ubwo bigaga amashuri yabo muri King David ari naho ubushuti bwabo bwahereye kuva icyo gihe bakomeza kubana nk’inshuti, anavuga ko Yolo atajya akunda gusohoka ngo asabane n’inshuti ahubwo kubera kubitinya akunda gutumira inshuti ze mu rugo I Rwamagana akaba ariho basabanira.
Uyu yakomeje avuga ko kuva muri King David babonaga Yolo the Queen ari umuntu usanzwe ndetse ukunda gusaabana n’inshuti ze, nazo zikishimira ibyiza ageraho kubera ko nawe atajya yitangira mukubisangira n’inshuti ze. Yolo the queen ubwo yaganiraga n’abamukurikira kuri Instagram ye mu gihe cyashize yatangaje ko yize muri King David na Amie des enfant, icyo gihe avuga ko yari atuye I Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba.
Icyo gihe Yolo the Queen yatangaje ko atajya akunda gusohoka cyangwa ngo agaragare mu ruhame kubera ko imyaka arimo ari iyo gushaka amafranga ndetse bikaba nta kintu byamwinjiriza ahubwo bikaba byakwinjiriza ababibonye gusa. Yatangaje ko immpamvu adakunda kwambara akikwiza ari uko agapfundikiye gatera amatsiko, bityo abamubona ku mbuga nkoranyambaga baba bamubona mu kazi, n’aho ubusanzwe akaba ari undi muntu.