Bimwe mudasobwa abiga mu myaka isoza muri Kaminuza y’u Rwanda

Mu gihe hari hashize igihe kinini abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji zitandukanye bategereje mudasobwa bemerewe zibafasha mu myigire yabo, iyi gahunda yasubukuwe, ariko abari mu myaka isoza bakurwa ku rutonde.

Izi mudasobwa zongeye gutangwa nyuma y’amezi hafi atatu icyo gikorwa gisubitswe kubera inenge yari yagaragaye mu bawereweho.

Icyo gihe bamwe mu bazihawe bazifashe nabi ndetse hari n’abafashwe bazigurisha nk’aho batazikeneye, ibintu byasabye gusubika iyo gahunda kugira ngo hongere gufatwa ingamba zihamye mu kuzitanga.

Ashimwe Belise wiga mu mwaka wa mbere muri UR-Huye, yavuze ko binejeje kuba abo bigana bose bagiye kubona mudasobwa, ko bagiye koroherwa no kwiga ndetse ko hari n’igihe byazajya bibaho ko biga batageze mu ishuri kuko ibyangombwa byose babibonye byatuma umwarimu abigishiriza aho ari hose.

Ati “Ubusanzwe mu ishuri turi 140, ariko abari bafite mudasobwa ntibarengaga 20 gusa, umwarimu ntiyashoboraga kuba yatwigisha ku ikoranabuhanga, ariko ubu bizajya bishoboka cyane.”

Ibi byishimo abisangiye na Umuhire Noella wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ubukungu. Yavuze ko kuba bahawe izi mudasobwa hari izindi mbaraga biyongereye mu masomo n’irindi terambere bazunguka mu myigire yabo.

Umuhire yavuze ko iyi mudasobwa azanayibyaza umusaruro mu buryo bw’amafaranga, aho ayitezeho kuzajya ayikoresha no mu biraka bishobora kumwishyura hanze y’amasomo, ariho ahera ashima Leta y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda yabatekerejeho.

Abari mu myaka isoza bakanje amanwa!

Kuri ubu abagiye guhabwa izi mudasobwa ntiharimo abiga mu myaka isoza nk’uko byari bimeze mbere basinya amasezerano.

Aba bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo cyo gukurwa muri gahunda, mu gihe bari bakigaragara ku rutonde rw’abagiye kuzihabwa, kandi nyamara bari bazikeneye ngo babashe gukora ubushakashatsi bwabo banandike ibitabo bisoza kaminuza.

Niyiguha Jeremie, umwe muri bo ati “Ntabwo tunejejwe n’ibibaye, twari twiteze imashini ariko ntituzihawe. Twari tugeze mu gihe cyo kwandika ibitabo, none ntibikunze.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo yagiye gusambanira mu rugo rw’abandi bimuviramo kujyanwa mu Bitaro igitaranya kubera ibyo yakorewe na nyirurugo amufatiye mu cyuho

“Kandi kwiga ntibirangirira mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza gusa, twari kuzakomeza kuzikoresha, kuko ari n’inguzanyo twagombaga kuzishyura. Turahombye’’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri bari mu myaka isoza bigaragara ko babura amezi macye ngo barangize Kaminuza, bakuwe ku rutonde ngo bifashe bagenzi babo bazatangira mu wa Mbere mu mwaka w’amashuri utaha mu kwezi kwa Cyenda.

Ni icyemezo cyanakomotse ku myitwarire mibi ya bagenzi babo bazifashe mbere aho byagaragaye ko 70% by’abazigurishije bari mu myaka isoza.

Minisitiri Irere yakomeje avuga ko nyuma y’isesengura ryakozwe, basanze bikwiye ko abatarafata mudasobwa bose bari mu barangiza batazihabwa, ahubwo zikabikirwa abitegura gutangira mu mwaka utaha.

Ati “Abatazihawe barihangana, kuko hagiyeho ibwiriza rivuga ko umunyeshuri usigaje igihe kiri munsi y’umwaka w’amashuri wagenwe atayihabwa. Hari abasigaranye amezi atutu, atanu se, nituyimuha nyuma y’amezi atanu akigendera, uzaza mu kwa cyenda ntitwabona icyo tumuha.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza bwagaragaje ko mu gufatira ingamba zikarishye abazigurishaga, havuguruwe amasezerano basinyaga mbere yo kuzifata, aho ubu harimo ko n’umunyeshuri uzajya ujya gufata impamyabumenyi ye azajya yerekana icyangombwa ko yakoresheje mudasobwa neza.

Uretse ibyo kandi, ngo hazajya habaho n’amagenzura ya Kaminuza igihe runaka, mu gihe bazajya basanga umunyeshuri adafite mudasobwa yahawe asabwe kubanza kuyishyura kugira ngo yemererwe kugira ubundi burenganzira ku zindi nguzanyo ahabwa na BRD zirimo amafaranga y’ishuri n’ayo kumutunga.

Kugeza ubu, amakoleji ya UR yari yarasigaye atarahabwa izi mudasobwa harimo iya Huye, Rukara na Nyagatare. Uretse abiga aha basaga ibihumbi bitandatu, bagiye kuzihabwa muri uku kwezi kose, biteganyijwe ko abazazihabwa bose basaga ibihumbi 24 muri uyu mwaka w’amashuri.

Abanyeshuri bari mu myaka isoza batakizihawe ni 2650 babarurwa mu makoleji yose asigaye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved