banner

Biragayitse cyane! Byinshi wamenya ku Itorero ryagaragayeho kubatiriza abayoboke baryo mu gishanga bahingamo

Abaturage bo mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma basengera mu Itorero Revivor Church Muzingira, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho kubatirizwa bakunze kwita Yorodani kuko mu gihe cyo kubatizwa babajyanwa mu gishanga cya Rwagitugusi kiri hafi aho akaba ariho uwo muhango ubera.

Pasiteri w’iri Torero, Yortana Erneste yavuze ko aya mazi abafasha cyane kuko kuri ubu ku rusengero rwabo nta mazi meza ariho. Ati “Aya mazi niyo adufasha kubera ko hariya ku rusengero ntabwo turabona Yorodani ihagije, twe tubona nta mpungenge zirimo kuko si ubwa mbere tuhabatirije, nta kibazo rwose.”

Icyakora bamwe mu baturage bari hafi y’aho uyu mubatizo uri kubera bavuze ko ibi bitari bikwiye, banenga iri torero kuko usanga akenshi aya mazi aba adasa neza. Umwe ati “Iriya bita Yorodani ntabwo byari bikwiye rwose kuko usanga abana bayihagarikamo, bakayitumamo, ndetse iyo bari kubatiza ushobora gusanga unyweye ariya mazi kandi aba yanduye cyane ugasanga wa mwanda n’inzoka bigiye munda ubwo bikakuzanira uburwayi.”

Inkuru Wasoma:  Umugore aravuga imyato abagabo batatu yashakanye nabo harimo na muramu we

Undi muturage yagize ati “Njye mba ndi kubona hariya hantu hadakwiye kubatirizwa abantu kuko ntabwo ari heza, ntabwo hatunganye ku buryo haba ibatirizo rya Yorodani, ubundi iri Torero rigomba kubanza gushaka ahantu heza kandi hasukuye bakajya bahabatiriza.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma, MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque yabwiye Tv10 dukesha iyi nkuru ko kubatiriza ahantu nkahabitemewe ariko ngo bagiye kubikurikirana, bagirwe inama, ikibazo gikemuke.

Yagize ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi, turabanza tugikurikirane. Ubundi hari uburyo bwo kubatiza yaba ababatiza ku gahanga cyangwa mu mazi menshi, bagakwiye kuba bafite amazi asukuye, icyo kibazo tugiye kugikurikirana tubere, hari ‘condition’ bagomba guhabwa, byaba ngombwa twabaha na pisine yo kuri hoteli bakajya bayikoresha. Ariko ibyo gukoresha ayo mazi asa nabi ni ibintu bitari bikwiye rwose.”

Abaturage batuye muri gace bakomeza bavuga ko iri Torero rikwiye gushaka uko rikemura iki kibazo kuko hari abenshi bahura n’impanuka ndetse abandi bagakuramo uburwayi butandukanye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved