Mu gitondo cyo kuwa 28 Nzeri 2023 saa moya, abasore babiri bo mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera, mu kagali ka Gacaca mu mudugudu wa Kamuvunyi basanzwe mu nzu babagamo bapfuye. Ni nyuma y’uko abavandimwe b’aba basore babonye batinze kubyuka, bica urugi mu kwinjiramo basanga bashizemo umwuka.
Nkusi Medard, umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera aravuga ko inzego z’umutekano, Polisi na RIB bageze aho byabereye kugira ngo batangire iperereza bamenye icyateye urwo rupfu. Yavuze ko bikekwa ko bishwe n’imbabura ariko batahita babyemeza.
Abasore bitabye Imana ni Niyomugabo Karim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20 y’amavuko.