banner

Birakekwa ko umunyamakuru Nkundineza yatumijwe na RIB kubera ibyo aherutse kuvuga nyuma y’ikatirwa rya Prince Kid

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo agire ibyo arusobanurira. Aya makuru yahamijwe n’umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry icyakora yirinda kuvuga impamvu Nkundineza yatumijweho.

Abenshi mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda cyane cyane abakoresha urubuga rwa X, batangiye gukeka ko Nkundineza yaba yahamagajwe na RIB kubera ibyo aherutse kumvikana avuga kuri Miss Mutesi Jolly nyuma y’uko Urukiko Rukuru ruhaye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka itanu ku byaha yari akurikiranweho. Gusa kuko RIB itagize icyo ivuga ku ihamagazwa ry’uyu munyamakuru ntabwo umuntu yapfa kumenya nyirizina icyo yahamagarijwe.

Ni nyuma y’uko hari amashusho yashyizwe kuri X Nkundineza avuga amagambo bamwe bavuze ko ari ayo kwibasira Nyampinga w’u Rwanda (2016) miss Mutesi Jolly. Muri ayo mashusho Nkundineza aba avuga ati “Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa amarula? Ugiye gukora party? Ikintu cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti Enjoy. Uramugaritse nta kundi, komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo.”

Inkuru Wasoma:  Dore ibyabaye ibyifuzo bya benshi mu banyarwanda nyuma yo kumenya ko Moses Moshion yagarutse mu Rwanda harimo na Eric Semuhungu.

Nkundineza aherutse kubwira Umuseke ko kuvuga kuri Miss Mutesi Jolly muri uru rubanza ari uko Mutesi ari nk’urufunguzo rwarwo kuko ngo ari we watanze ikirego nk’uko umucamanza yanabivuze. Ati “Rero kuba yavugwa muri reportage nta kidasanzwe kirimo.”

Nkundineza yavuze ko yizeye ko RIB inyurwa n’ibisobanuro bye kandi ko nava ku Kimihurira kwitaba uru rwego ari bumenyeshe abakurikira ibiganiro bye ibyo yahabarijwe. Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuba Nkundineza yatumizwa bitavuze byanze bikunze ko ari bubazwe kubya Mutesi Jolly, akemeza ko umuntu atumizwa ku mpamvu zitandukanye, bityo kuba abantu batangira gukeka ibyo Nkundineza ari bubazweho haba hakiri kare cyangwa se ngo bihuze na Mutesi Jolly.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved