Birakekwa ko umusore wibanaga muri geto yiyahuye nyuma yo gusangwa mu mugozi

Umusore witwa Bagezigihe Claude w’imyaka 30 y’amavuko yasanzwe mu nzu yibanagamo izwi nka ‘Gheto’ bikekwa ko yiyahuye. Uyu musore yari atuye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa 5 Ugushyingo 2023 ubwo yasangwaga mu mugozi mu nzu acumbitsemo.

Aya makuru yemejwe na Gitifu wa Jali,Iyamuremye Francois wabwiye Umuseke ko hategerejwe kumenya icyo abaganga bazavuga nyuma y’isuzuma hakamenyekana uburyo uyu musore yapfuyemo. Yavuze ko nta bibazo byo mu mutwe uyu musore yari asanganwe ngo havugwe ko ari byo byaba byamuteye kwiyahura.

Amakuru avuga ko uyu musore akomoka mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera, akagali ka Kibirizi ndetse ko yari asanzwe ari umukozi wa WASAC, icyakora hakaba nta rwandiko rwasanzwe mu nzu ye ngo hamenyekane icyaba cyamuteye gufata umwanzuro wo kwiyahura.

Inkuru Wasoma:  Abibye inka harimo n'umugore baguwe gitumo bamaze kuyibaga

Inkuru Wasoma:  Umukobwa arashinja umukoresha we kumwambura miliyoni irenga kuko yanze ko baryamana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved