Birakekwa ko umusore w’imyaka 16 nyuma yo gufatanwa inkoko yibye yimanitse mu mugozi

Umusore witwa Uwimana Bosco w’imyaka 16 y’amavuko wo mu karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu cyumba araramo amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gufatanwa inkoko eshanu yari yibye umuturanyi. Byabereye mu mudugudu wa Nyabinaga mu kagali ka Nyarusange mu murenge  Kirimbi.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarusange, Muhayimana Esther, yavuze ko umuturage  witwa Hahirwabake yatatse ko yabuze inkoko ze, uyu musore Uwimana usanzwe abana n’ababyeyi be agafatwa akekwa kuko ubusanzwe azwiho ubujura cyane.

Ubwo yabazwaga hamwe n’abandi bafatanwe, abaturage mu gushakisha izi nkoko baje kuzibona mu cyobo zirengejeho amakoma n’imitumba, mu kubaza niba hari icyo babiziho, abandi bavugaga ko ntacyo babiziho, uyu musore we aho gusubiza abaca mu rihumye ahita yiruka, icyakora inkoko bazikuramo bazisubiza nyira zo.

Gitifu Muhayimana yakomeje avuga ko ku munsi wakurikiyeho ababyeyi ba Uwimana bagiye guhinga bisanzwe, batashye basanga urugo rukingiye imbere baca urugi, bagezemo basanga amanitse mu mugozi mu cyumba cye yapfuye. Ngo ababyeyi be bari bamaze igihe kinini bamwishingira iyo yabaga yibye kenshi, ikindi gihe yafashwe yibye agahingira abo yibye kugeza yishyuye ibyo yibye.

Akomeza avuga ko atakwemeza ko Uwimana yiyahuye kubera gufatwa yibye bityo icyabiteye bizagaragazwa n’iperereza ry’Ubugenzacyaha. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora ngo ukorerwe isuzuma.

Icyakora ababyeyi be bavuga ko bishobora kuba aribyo byateye kwiyahura kuko baramutonganyije bamubwira ko bamaze kurambirwa kumwishingira, bityo ibutaha bazareka inzego akaba ari zo zimwikurikiranira. Uwimana yari yataraye ishuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ndetse n’igihe bageragezaga kumusubiza mu ishuri yahitaga yongera kurivamo.

Inkuru Wasoma:  Umugore ushinja Donald Trump kuryamana na we yahishuye icyo amwifuriza

Ubujura bw’inkoko bumaze iminsi buvugwa muri uyu murenge kuko hari n’umuturage uherutse kubyuka asanga batoboye inzu ye biba inkoko 13, Imvaho nshya ikaba yatangaje ko abaturage baheraho basaba abashinzwe umutekano kuwukaza kuko ubujura bw’amatungo buri gufata indi ntera.

Inkuru Wasoma:  Byagenze gute ngo ibitaro by’akarere ka Ngororero bitange umurambo utari wo bikamenyekana warashyinguwe?

Ubujura bw’inkoko bumaze iminsi buvugwa muri uyu murenge kuko hari n’umuturage uherutse kubyuka asanga batoboye inzu ye biba inkoko 13, Imvaho nshya ikaba yatangaje ko abaturage baheraho basaba abashinzwe umutekano kuwukaza kuko ubujura bw’amatungo buri gufata indi ntera.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved