Umusore uri mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko wo mu karere ka Gisagara, yasanzwe amanitse mu mugozi bikekwa yo yiyahuye kuko bamusanze mu nzu wenyine anagana mu mugozi w’umwenda yari yizirikishije mu josi. Ibi byabereye mu murenge wa Musha mu kagali ka Kimana mu mudugudu wa Kibirizi.
Abaturage baba mu rugo uyu musore yabagamo bategereje ko abyuka kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 baraheba, batangiye kugira amakenga baza kumena idirishya barungurutse babona umuntu umanitse mu nzu atanyeganyega, bahita bahamagara ubuyobozi buhageze busanga yapfuye.
Uyu mussore ngo yari asanzwe akunda kuba I Kigali nubwo avuga muri aka gace, aho ngo avuka mu kagali ka Gasagara mu murenge wa Gikonko uhana imbibi na Musha akaba yibanaga aho yari acumbitse.
Rutaganda Jean Felix, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha avuga ko urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza, ariko ibimenyetso byibanze bikaba bigaragaza ko yiyahuye kuko yasanzwe amanitse mu mugozi yikingiyemo imbere kandi nta wundi muntu basanzemo.
Gitifu Rutaganda yagiriye inama abaturage kwirinda gufata ibyemezo byo kwiyahura kuko bidakwiriye, asaba ko uwaba afite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bukamufasha. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma bikaba biteganijwe ko arashyingurwa kuri uyu wa 5 Ukwakira.