Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru mu murenge wa Ntyazo mu kagali ka Bugali mu mudugudu wa Kabusheja ho mu karere ka Nyanza, birakekwa ko umusore yiyahuriye muri kasho ya Ntyazo ubwo yahagezwaga akekwaho ubujura.

 

Amakuru avuga ko uyu musore witwa Niyomugabo Laurent w’imyaka 20 y’amavuko aribwo yahagejejwe, bigeze saa saba z’ijoro yiyahura akoresheje umugozi w’ipantalo yaciye, awuzirika kuri giriyaje y’idirishya ahita apfa.

 

Nta kintu ubuyobozi burabivugaho ndetse n’umuvugizi wa RIB yavuze ko akibishakaho amakuru nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru babitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.