Mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 5 y’amavuko, bigakekwa ko rwaba rwatewe n’imyumbati mibisi yahekenye. Uyu mwana yapfuye kuwa 1 Nzeri 2023 mu kagali ka Sahara, aho saa moya n’igice z’umugoroba abaturage bumvise abana bataka, batabaye basanga barimo kuruka no guhitwa.
Abaturage bavuga ko bafatanije n’ubuyobozi bahise bageza umwana muto wari urembye mu kigo nderabuzima cya Busogo, icyakora bahindukiye basanze uwasigaye mu rugo na we amaze gufatwa n’ubwo burwayi bavuga ko budasanzwe biba ngombwa ko na we agezwa kwa muganga.
Nyuma yo kubageza kwa muganga, umwana muto yahise yitaba Imana, mu gihe mukuru we w’imyaka 10 yamaze koroherwa. Ndayambaje Karima Augustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, avuga ko abo bana bafashwe n’ubwo burwayi nyuma yo guhekenya imyumbati na karoti, avuga ko ababyeyi b’abo bana batari bari mu rugo kuko bari bagiye mu kazi, ariko nta kundi kuvuga ko baba bariye ibiryo bihumanye.
Yakomeje avuga ko hatahise hamenyekana ubwoko bw’imyumbati bariye niba ari imiribwa cyangwa se indi, icyakora Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruracyari mu iperereza. Gitifu Karima, yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo bakamenya ko ibyo bariye aribo babibahaye, kandi bakaba bazi neza ubuziranenge bwa byo.