Birakekwa ko umwana w’umukobwa w’imyaka 18 wishwe akuwemo amaso no ku gitsina byakozwe n’umusore aherutse kwanga

Umwana w’umukobwa witwa Uwayezu Josiane w’imyaka 18 wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, mu kagali k’Ayabaraya mu mudugudu w’Ayabaraya yiciwe muri uwo mudugudu mu masaha y’ijoro, mu gitondo abaturage baza gusanga umurambo we mu murima yakuwemo amaso ndetse bamukase n’imyanya ye y’ibanga.

Abaturage batuye hafi n’aho uwo mukobwa yiciwe babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko abishe uwo mukobwa bamaze kumwica bamwambika ubusa bamujugunya aho. Nyirasenge wa nyakwigendera yavuze ko yari yavuye mu rugo mu masaha ya saa sita ntiyongera kugaruka, bongera kumva amakuru ye babonye umurambo we.

Basanze yakebeshejwe urwembe ku maso imboni bazikuramo bakeba no ku gitsina. Abamwishe kandi mbere yo kumusiga aho ngaho, bamurambitseho agakarita kavamo simcard ku itama, abaturage bakavuga ko bakeka ko urupfu rw’uyu mukobwa rushobora kuba rufitanye isano n’umusore aherutse kwanga akikundanira n’undi, bityo uwo musore yanze akaba ari we uri inyuma y’uru rupfu.

Inkuru Wasoma:  Ubukwe bw’i Nyamasheke bwapfuye birangira RIB ifunze abageni bari bagiye kubana

Aba baturage bakomeje bavuga ko bifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri uru rupfu rw’uyu mukobwa, uhamwe n’icyaha cyo kumwica akabihanirwa by’intangarugero. Nyirasenge yagize ati “kubwacu nk’umuntu wagaragaraho iki cyaha, bakagombye kumufata bakamushyira imbere yacu bakamwica, kuko nk’ibi bintu aba adukoreye ntabwo aba aribyo.”

Kalinda Jean De Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali k’Ayabaraya, yavuze ko iki kibazo bakimenye, kuri ubu iperereza rikaba rikomeje. Yavuze ko ku kuba yishwe n’umuhungu yanze atahamya ko ari ukuri ariko kandi akaba atabihakana ari nayo mpamvu inzego zitandukanye zirimo polisi na RIB ziri kubikurikirana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved