Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, umuntu waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yinjiye mu Rwanda mu karere ka Rubavu agiye kwiba, gusa ubwo irondo ryamuteshaga yahunze arasa mu kirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje aya makuru, aho byabereye mu mudugudu wa Kageyo, Akagali ka Rusura mu murenge wa Busasamana, aho abaturage bakeka ko ari uwa Wazalendo cyangwa se FDLR waturutse mu kibaya gihana imbibi n’u Rwanda, aho Meya Murindwa Prosper yavuze ko uwo yari azanwe no kwiba inka y’umuturage.
Umuturage witwa Mfitumukiza Janvier yavuze ko uwaje kwiba inka ye yaturutse muri Congo kandi yataye icyuma akaba yari afite n’imbunda, aribwo yatabaje irondo uwo mujura yirukira mu kibaya hakurya y’umupaka w’u Rwanda, asubira mu birindiro bimazemo igihe FARDC, FDLR na Wazalendo.
Meya Murindwa yasabye abaturage kutagira ubwoba kubera ko umutekano urinzwe neza cyane.