Birakekwa ko uwasanzwe yapfiriye mu mugezi yatwawe n’imvura

Umugabo witwa Mutanganshuro w’imyaka 43 wari utuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho, yagaragaye mu mugezi w’Akavuguto yapfuye. Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2023 aho yagaragaye afite ibikomere bitatu ku gahanga no ku kuguru kw’ibumoso.

Amakuru atangwa n’uwamugezeho mbere aho byabereye mu kagali ka Kibeho mu mudugudu wa Kajongi, Tuyishimire Olivier wari uzindukiye mu kazi ko gutwara ifumbire, avuga ko ubwo yari azindukiye mu kazi yasanze nyakwigendera mu mugezi yashizemo umwuka, bikekwa ko yaba yatwawe n’amazi kuko mu ijoro ryo kuwa 6 Nzeri hari haguye imvura nyinshi uyu mugezi uruzura.

Nkurunziza Aphrodice, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, yahamije iby’urupfu rw’uyu mugabo, avuga ko ushingiye ku makuru ukanareba uko iteme ry’ibiti ryambuka uwo mugezi uva I Mbasa werekeza I Kibeho rimeze, bishoboke ko yaba yambutse nabi uwo mugezi yanyoye amazi akamutwara.

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hemenyekane icyamwishe, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro bya Munini ngo ukorerwe isuzuma. Yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera awusaba kwihangana muri ibi bihe byo kubura umuntu wabo, aboneraho gusaba abaturage kurushaho kwirinda ubusinzi no kugendera kure ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inkuru Wasoma:  Inzoga ya ‘Nzoga Ejo’ yatumye umugore afungwa umugabo we aratoroka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved