Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Mujyi wa Bujumbura ni uko Inzego z’Umutekano zikomeje guhiga bukware Abanyarwanda bose bari muri iki gihugu ndetse n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Igikorwa nk’iki cyari giherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo u Burundi bwafataga umwanzuro bugafunga imipaka yose ibahuza n’u Rwanda, ariko ngo ubu noneho byongeye gufata indi ntera kuko imikawabo iri gukorwa n’abandi bose bavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda bari guhigwa.
Amakuru dukesha SOS Media Burundi avuga ko abatuye muri zone ya Rukaramu, Komine Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura aribo bibasiwe cyane ndetse abafashwe bakajya gufungirwa ahantu hatazwi.
Si Abanyarwanda gusa biravugwa ko hari izindi ngamba ko abantu bose bavuga ururimi rw’Ikinyamulenge bagiye gushakishwa bagafatwa, igikorwa cyo guhiga Abanyarwanda bose baba mu Burundi cyatangiye ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka yose ibahuza n’u Rwanda.