Leta y’u Burundi yamaze kwemeza ko ubwo habaga ibitero by’abantu bitwaje intwaro mu duce twa Buringa na Gihanga mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024, hapfuye abantu 9 barimo abagore 6 n’umusirikare umwe.
U Burundi bwahise butangaza ko bwamaganye iki gikorwa cy’ubugome cyashyize abaturage bamwe mu kiriyo ndetse butanga ihumure ku babuze ababo. Mu itangazo Leta y’u Burundi yasohoye yavuze ko u Rwanda rutera inkunga y’ibikoresho no gutoza umutwe wa RED-Tabara ngo ugabe ibitero bishyira mu kiriyo abaturage.
Umwe mu baturage yavuze ko bahangayitse cyane kubera ibyabaye ndetse asaba Leta kugira icyo ibikoraho igitaraganya. Ati “Tubayeho mu bwoba kuko buri gihe ni abaturage bababara, birashoboka ko twagabwaho ibitero igihe icyo ari cyo cyose. Mbese kuri ubu tubayeho mu bwoba kandi ibi bitero bimaze kuba kabiri mu gihe kitarenze amezi abiri.”
Undi muturage aganira na SOS Media Burundi yagize ati “Muri iki gitondo habaye gusaka. Abategetsi bacu barashinja abaturage bamwe kwakira inyeshyamba. Ariko mvugishije ukuri, baturutse hakurya muri RDC. Turasaba guverinoma gushakisha abo bantu no kuganira nabo kuko bazwi.”
Hari abandi baturage bavuze ko igihe abasirikare batewe hari abahisemo guhungira mu ngo z’abaturage byatumye nabo bicwa. Uwarokotse iki gitero ati “Abasirikare bahungiye mu ngo zacu, abagabye igitero bari bitwaje imbunda nini barabakurikira barasa n’abasivili. Abasirikare bose bahunze. Kugeza ubu bantu bose bafite ubwoba.”
Kuri uyu wa 26 Gashyantare kandi umutwe wa RED-Tabara wigambye ko ariweo wagabye ibi bitero, bemeza ko bishe abasirikare batandatu b’u Burundi ndetse basenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD. Bati “Abasirikare batandatu bishwe, ibiro bya CNDD-FDD birasenywa ndetse intwaro n’amasasu birafatwa.”
RED-Tabara yateguje ko izakomeza kugaba ibitero byinshi mu Burundi kugeza igihe CNDD-FDD izahagarika gutera ubwoba abaturage, ikanemera ko bagirana ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu.
Mu Ukuboza k’umwaka ushize nibwo RED-Tabara yaherukaga kugaba ibitero mu Burundi aho yavuize ko yishe abasirikare umunani n’umupolisi umwe mu gihe Leta y’u Burundi yavuze ko hishwe abantu 20.