Biravugwa ko Abayo Yvette Sandrine na Redblue JD bapfuye urukundo ababazwa no gusanga afite undi mugore n’abana

Mu minsi yashize nibwo hasohotse inkuru ivugwa na nyiri ubwite Abayo Yvette Sandrine avuga ko uwahoze ari umukoresha we Dushimimana Jackson akaba nyiri Redblue JD yamwambuye amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 300 y’amanyarwanda, ndetse akajya anamubwira amagambo amupfobya nk’igitsinagore ko ntacyo ashoboye.

Amakuru aturuka kuri 3D tv Rwanda avuga ko ngo intandaro ya byose ari urukundo rw’aba bombi rutagenze neza, aho Dushimimana yabwiraga Abayo ko ari umusore ushaka n’umuntu bakundana ariko ari kumubeshya kubera ko ngo yari afite umugore banabyaranye umwana, Abayo akaba Atari abizi bikaba byaranamushenguye.

Amakuru yavuze ko bijya gutangira hari muri 2019 ubwo Abayo yajyaga kwinjira muri REdblue Jd, aho yari akiri umukobwa muto ukigera mu myaka ya za 20 y’amavuko, agezeyo ngo ajya mu rukundo na boss waho, byatumye Dushimimana abwira Abayo ko ashaka ko azamubera umugore, ibyo bituma Abayo ajya akora akazi ameze nk’uri kwikorera kuko ari naho haturutse kuba yakorera amafaranga angana kuriya atishyurwa.

Djihad kuri 3d tv yakomeje avuga ko umubano wabo utari usanzwe, gusa bijya kuzamba byabaye umunsi umwe ubwo umugore wa Dushimimana yabyaye umwana wa kabiri, abantu bakamu positing ku imbuga nkoranyambaga, biza gutuma Abayo abibona amenya amakuru, maze guserera kwabo kuva aho ngaho. Ngo byabanje kumubabaza cyane birenze urugero, muri ibyo bibazo Abayo abaza Dushimimana impamvu yabikoze, amusubiza ko ngo adakunda umugore we.

Ngo icyo gihe Dushimimana yagiye asaba Abayo ko baryamana ariko akabyanga amubwira ko afite umugore bityo bitashoboka. yanabwiye Abayo ko agomba kuzamubera umugore ku kabi n’akeza, atazamubera umugore akazamubabaza ubuzima bwe bwose, kubera ko Abayo yababaye rero byaje gutuma ava muri Redblue Jd, Dushimimana mu kumubabaza amukorera biriya byose byavuzwe nkuru yabo.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku ikinamico y’uruhererekane “Imboni y’Ubuzima” yibanda ku buzima bwo mu cyaro -VIDEO

Amakuru avuga ko ngo uretse Abayo Sandrine, buri mukobwa wese wakoze muri Redblue JD ashobora kuba yarabaye igitambo ku mubiri we kuri boss wabo nk’uko Djihad yakomeje abivuga. Yavuze ko kandi uretse ibyo abakozi benshi bakoze muri iyi kompanyi bakoraga badahembwa iminsi ikicuma n’indi igataha. Hanavuzwe ko hari abandi bakobwa bagiriye ibibazo muri iyi kompani ariko babuze uko babigenza kandi bikabaserereza.

Amakuru akomeza avuga ko Dushimimana n’uwo mugore we wa mbere banabyaranye batandukanye. mu nkuru y’ibushije kubyo Abayo yavuze twashatse kumenya uruhande rwa Dushimimana Jackson icyo abivugaho, tugerageza kumuvugisha ariko ntibyakunda n’ubutumwa twamwandikiye arabusoma ariko ntiyabusubiza.

Inkuru Wasoma:  Kwemererwa gukosora [edit] kuri twitter bigiye gutangira byishyuzwa.

Amakuru avuga ko ngo uretse Abayo Sandrine, buri mukobwa wese wakoze muri Redblue JD ashobora kuba yarabaye igitambo ku mubiri we kuri boss wabo nk’uko Djihad yakomeje abivuga. Yavuze ko kandi uretse ibyo abakozi benshi bakoze muri iyi kompanyi bakoraga badahembwa iminsi ikicuma n’indi igataha. Hanavuzwe ko hari abandi bakobwa bagiriye ibibazo muri iyi kompani ariko babuze uko babigenza kandi bikabaserereza.

Amakuru akomeza avuga ko Dushimimana n’uwo mugore we wa mbere banabyaranye batandukanye. mu nkuru y’ibushije kubyo Abayo yavuze twashatse kumenya uruhande rwa Dushimimana Jackson icyo abivugaho, tugerageza kumuvugisha ariko ntibyakunda n’ubutumwa twamwandikiye arabusoma ariko ntiyabusubiza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved