Biravugwa ko amashusho y’urukozasoni y’umukobwa ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga yashyizwe hanze n’umukunzi we

Ni inkuru iteye agahinda kandi iri kubabaza buri wese nubwo hari bamwe mu bashimishijwe no kubibona, y’umukobwa witwa Honorine Nyemanzi, aho ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amafoto ye avugwaho kuba hari amashusho ye yambaye ubusa ari kwerekana imibonano mpuzabitsina ari hanze abantu bari kuyahanahana. Ibi biri gukorerwa cyane kuri X yahoze ari Twitter.

Amakuru agera ku IMIRASIRE TV aravuga ko uyu mukobwa yari afite umuhungu bakundana nyuma baza gutandukana, icyo gihe uwo musore abwira umukobwa ko azamuhemukira. Ngo mbere bagikundana uwo musore yakundaga gusaba Nyemanzi ko yamuha amashusho ye yambaye ubusa, akabimukorera nk’umukunzi we.

Ngo iyo Nyemanzi yayahaga uwo musore mu buryo umuntu yoherezamo amashusho umuntu areba ariko atarongera kuyareba, umusore yahitaga akora record yayo akayasigarana, nyuma bashwanye nibwo uwo musore yatangiye kuyakwirakwiza ahantu hatandukanye, aza kugera ku bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane kuri X barimo kuyakwirakwiza bayahanahana.

Bamwe mubari kubona ibi bari kubabazwa cyane n’uku gutesha agaciro uyu mukobwa, ikindi kandi bakavuga ko igihe umuntu ari mu rukundo bishoboka ko ibyo yakoze byo guha umusore bakundana ayo mashusho, bakanenga cyane uwo musore wafashe intambwe yo gukwirakwiza ayo mashusho y’uwahoze ari umukunzi we bavuga ko nta bumuntu burimo. Ikirenze ibyo ibi ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo ya 38 ivuga ku ‘Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga’ ivuga ko umuntu wese utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2frw. Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 3frw.

IZINDI NKURU WASOMA  Hatangajwe umubare nyamwinshi w’abamaze kubura ubuzima no kuburirwa irengero kubera gutegereza Yesu

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kandi mu ngingo ya 182 kivuga ko ibyaha by’urukozasoni ari ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n’imyitwarire myiza n’imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco.

Ingingo y’185 ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’urukozasoni mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugeza ku bihumbi 500frw.

IZINDI NKURU WASOMA  Gasabo: Umusaza w’imyaka 71 yatwikiwe mu nzu ahasiga ubuzima

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kandi mu ngingo ya 182 kivuga ko ibyaha by’urukozasoni ari ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n’imyitwarire myiza n’imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco.

Ingingo y’185 ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’urukozasoni mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugeza ku bihumbi 500frw.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved