Umukinnyi Heritier Nzinga Luvumbu uheruka gutandukana na Rayon Sports, biturutse ku bihano yari amaze gufatirwa na FERWAFA, ubwo yari ageze iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iyi hataba Ambasade ya RDC mu Rwanda, atari kubona uko agera iwabo kuko ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bumwibasira kubera ikimenyetso yakoze ari kwishimira igitego yatsinze Police FC.
Luvumbu ubwo yaganiraga na Televiziyo y’igihugu, RTNC, yavuze ko aticuza kubera ikimenyetso yakoze ndetse ngo iyo adafashwa na Ambasade ya RDC mu Rwanda ntabwo byari koroha kurusohokamo. Ati “Ku munsi w’umukino, nyuma yo gutsinda kiriya gitego nagombaga kwishimira igitego nk’abakinnyi ba les Leopards kugira ngo nshyigikire abaturage bari kwicwa i Goma, Masisi na Rutshuru.”
Uyu mukinnyi wari umaze kwigarurira abafana benshi ba Rayon Sports mu Rwanda yakomeje agira ati “Nyuma y’umukino,nabonye abakinnyi bari kujujura hanyuma menya ko nirukanwe ndetse nabonye abasirikare bazenguruka iwanjye.Nakiriye n’ubutumwa bunyibasira.”
Hertier Luvumbu yakomej ashimira Ambasade ya RDC mu Rwanda kuko yamufashije kugera i Goma nyuma ahita yerejeza i Kinshasa. Ati “Ndashimira Ambasade ya RDC mu Rwanda kuko yakijije ubuzima bwanjye. Iyo Ambasade itabaho sinari kuva mu Rwanda. Nishimiye kuba ndi iwacu. Bakoze akazi gakomeye cyane ndabashimiye.”
Luvumbu akomeje kugenda avugira ku bitangazamakuru ko u Rwanda rwashakaga kumugirira nabi kuko no kuri Radio Top Congo FM yarabihamije. Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo ndi umunyapolitiki. Ndi umukinnyi w’umupira wamaguru. Nta kibi nigeze nkora. Gusa nashyigikiye abavandimwe na bashiki bacu bari gupfira mu burasirazuba.”
“Kuva nabikora, natangiye kwakira ubutumwa buteye ubwoba.Ingabo zitamenyerewe zoherejwe aho nari ntuye kandi nahigwaga n’abantu batagaragara. Ambasade yacu yohereje imodoka yo kuntwara. Muri ambasade, nari mfite umutekano.”
Uyu mukinni yaboneye gusaba abandi bakinnyi b’Abanye-Congo bakina hanze y’igihugu kugaragaza ubumwe bagakomeza gukora icyo kimenyetso. Icyakora yavuze ko nubwo yari asigaje amasezerano y’amezi atatu mu ikipe ya Rayon Sports, abayobozi b’iyi kipe bahoraga bamwinginga ngo yongere amasezerano.
Luvumbu nyuma yo kuva mu Rwanda hari amakuru avuga ko azahura na Perezida Tshisekedi nyuma y’uko ageze i Kinshasa yakiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo n’imyidagaduro.