banner

Biravugwa ko Bijoux wo muri Bamenya yatandukanye n’umugabo we| basibye amafoto yabo y’ubukwe| Lionel umugabo we arabivuze

Kuwa 1 Mutarama umwaka wa 2022 nibwo Aline Munezero uzwi ku izina rya Bijoux muri film y’uruhererekane ya bamenya yakoze ubukwe n’umugabo witwa Lionel Sentore. Ubu bukwe buba abantu batunguwe n’ibintu byinshi cyane kuri bwo cyane cyane ko Aline ari umu star, ariko icyabatunguye kurusha ibindi ni ukuntu hatigeze humvikana cyangwa se ngo hagaragare byibura n’inkuru cyangwa amafoto avuga ko uyu Lionel yaba yasezeranye mu mategeko na Bijoux nk’abandi ba star bose.

Ibi byateje amagambo menshi cyane ku buryo byatangiye no kuvugwa ko urukundo rwa Bijoux barimo kurugera intorezo ariko byari bifite impamvu kubera ko mu mwaka wa 2021 ubwo hashiraga amezi atatu gusa uyu Bijoux yambitswe impeta na Benjamin Abijuru, bahise batandukana maze Bijoux ahita akundana n’uyu Lionel Sentore, ari naho abantu bahereye bavuga ko uru rukundo rutazaramba.

Aline na Benjamin bari barambikanye impeta mnere

Uru rukundo rwabo rwavuzweho amagambo menshi cyane, ndetse bamwe banavuga ko ibi biri kuba ari uko uyu Bijoux yishakira Visa yo kumujyana hanze y’igihugu cyane ko uyu musore Lionel ari umu diasporah bityo ngo Bijoux yari arimo kumwifashisha kugira ngo abigereho maze asohoke igihugu, ari nabwo nyuma y’igihe gito bakundana aribwo tariki ya 1 mutarama 2022 bakoze ubukwe.

Ubu Bijoux abarizwa mu bubiligi. Gusa urukundo rwe na Lionel rwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram z’aba bombi, ariko igitangaje muri iyi minsi bitunguranye haba kuri instgram ya Aline Bijoux ndetse n’iya Lionel Sentore, amafoto yose agaragaza umubano wabo yarasibwe. Bivuze ko nta mafoto y’ubukwe cyangwa se indi foto iyo ariyo yose igaragaza umubano hagati y’aba bantu ushobora kubona ku mbuga nkoranyambaga, ari naho biri guhera bivugwa ko urugo rw’aba bombi rwamaze gusenyuka nyuma y’amezi atanu gusa basezeranye.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w'inkumi arashinjwa guhoza ku nkeke ndetse no gufata kungufu umusaza w'imyaka 76

Uyu musore Lionel Sentore yakozwe ubukwe na Bijoux nyuma y’uko nawe yari yarambitse impeta Mahoro Anesia umwe mu bakobwa bari baritabiriye miss Rwanda 2020. Nyuma yo kubona ibi byose abantu bakavuga ko nyamara uru rugo ruri ku mukendero, Lionel yagize icyo abivugaho aho yakoranye ikiganiro na Chita maze akavuga ku rugo rwabo bigaragara ko ruri ku mukendero.

Ubwo bamubazaga niba we na Aline baratandukanye kubera ko amafoto yari kuri buri Instagram ya buri umwe yasibwe yasubije avuga ko Atari ko bimeze, ati” njyewe n’umugore wanjye ntago turatandukana, nidutandukana byanga byakunda abantu bazabimenya rero nta kibazo dufitanye kugeza ubu”. Abajijwe niba koko nk’uko babivuga Aline barakoze ubukwe atwite, yasubije avuga ko abantu bavuga ibyo bashaka ariko siko bimeze, kubera ko bazanareba igihe azabyarira maze bapime iminsi.

Kugeza n’uyu munsi abantu cyane cyane abafana ba Bijoux ndetse na lionel usanzwe aririmba injyana gakondo bakaba bari mu rujijo ariko haba kuri Aline na lionel ntawe uravuga byeruye ku mpamvu yatumye amafoto agaragaza umubano wabo ndetse n’ubukwe yarasibwe, akaba ariho haherwa bavuga ko byanga byakunda urugo rw’aba ruri gukendera gusa kuri Instagram ya lionel hasigayeho amafoto yagiye gusaba gusa.

Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved