Umuraperi uri mu bagezweho mu Rwanda, Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone, biravugwa ko yongeye kuregwa na Busandi Moreen babyaranye, aho amushinja kudatanga indezo y’umwana wa kabiri babyaranye umaze kuzuza umwaka umwe ndetse ngo akanga kumwiyandikishaho nka se wamubyaye.
Amakuru IMIRASIRETV yabonye avuga ko Busandi Moreen wabyaranye n’uyu muhanzi yatanze ikirego mu Urukiko rw’lbanze rwa Kicukiro, avuga ko uyu muraperi yanze kwiyandikishaho umwana wa kabiri babyaranye, nyuma y’uko byasabye kwifashisha inkiko kugira ngo yiyandikisheho uwa mbere.
Mu byo Moreen yasabye Urukiko, yifuje ko rutegeka Danny Nanone kujya yishyura ibihumbi 200 Rwf by’indezo buri kwezi, ndetse n’amafaranga y’ishuri, bikiyongera ku bihumbi 100 Rwf b’indezo y’umwana mukuru babyaranye yishyura buri kwezi nk’uko biri mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwapfundikiwe ku wa 21 Nyakanga 2023
Amakuru akomeza avuga ko Danny Nanone yireguye avuga ko adafite akazi gahoraho, bityo ko ayo mafaranga ari menshi, asaba urukiko ko rwabunga we n’uyu mugore bidasabye imanza, ndetse n’umwana wa akamwandikwaho binyuze mu mategeko.
Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye kuri uyu muhanzi, kuko umwaka ushize wa 2023, uyu mugore yareze Danny mu rukiko rw’lbanze rwa Kicukiro ikirego gisa n’iki, birangira ategetswe kwiyandikishaho umwana wa mbere ndetse akajya yishyura n’indezo ya 100,000 Frw buri kwezi.
Icyakora kugeza na nubu uyu muhanzi ntacyo aratangaza kuri aya makuru y’ibiri kumuvugwaho.