Biravugwa ko Eric Semuhungu nyuma yo gukatirwa urukiko rwo muri USA rwabuze aho rumwohereza hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu cyo muri Afurika

Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye inkuru y’itabwa muri yombi rya Eric Semuhungu wamenyekanye cyane nk’umuntu ushyigikira abantu baryamana bahuje ibitsina bakunze kwitwa abatinganyi, ndetse nawe akaba ari we. Amakuru yavugaga ko Semuhungu yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha yakoze muri 2018, gusa akaba yaratangiye kubikurikiranwaho muri 2020.

Amakuru aturuka kuri Kasuku Media uherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko Eric Semuhungu yakatiwe n’urukiko, gusa akaba yarahawe igihano cyo gusubizwa mu gihugu yaturutsemo ubwo yajyaga muri Amerika, no kutazasubirayo hamwe no mu Burayi, ariko ikibazo kikaba cyabaye igihugu azasubizwamo kubera ku gushidkanya igihugu cye cya nyacyo bitewe n’ibyangombwa bye.

Kasuku yagize ati “Amakuru ava mu rukiko avuga ko Semuhungu yinjiye muri Amerika akoresheje impapuro zo muri Afurika y’epfo, urukiko rusaba ko yoherezwa mu gihugu cye cy’u Rwanda ariko umwunganizi we mu mategeko agasaba ko yoherezwa muri Afurika y’epfo. Ubu urukiko rukaba rugiye kwiyambaza ambassade ya Afurika y’epfo muri Amerika kugira ngo bamenye aho bari bumwohereze.”

Inkuru Wasoma:  Umupfumu Salongo mu rusengero! Udushya twaranze ubukwe bwa Salongo wasezeranye n’umugore we [Amafoto]

Eric Semuhungu yari akurikiranweho ibyaha byo gusindisha no gufata kungufu, aho yabikoreye umwana w’umusore. Ikinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa reviewjournal.com cyanditse ko kuri ibyo byaha hiyongeraho gukwirakwiza amashusho yafashwe icyo gihe Semuhungu arimo guhohotera uwo musore.

Ngo uwo musore ahohoterwa kuko atabimenye, yaje kubimenya ubwo inshuti ze zamwerekaga amashusho n’amafoto biri gukwirakwira, maze ijya kwiyambaza polisi yo muri Amerika muri Leta ya Las Vegas, aba aribwo bakora iperereza basanga byarakozwe na Semuhungu muri 2018, icyakora baramutumije arafungwa, nyuma baza kumurekura akurikiranwa ari hanze, mu minsi yashize akaba aribwo yari yongeye gutabwa muri yombi.

Ubusanzwe Semuhungu ni umutinganyi (aryamana n’abo bahuje ibitsina kandi akaba abyiyemerera) kuko n’ubusanzwe akunda kugaragara mu dukanzu tw’ab’igitsinagore ndetse n’amafoto agashyira hanze ayo ari gusomana n’abo bahuje igitsina. Amakuru arenze kuri ay kuri Semuhungu ntaramenyekana, icyakora namenyekana tuzayabagezaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved