Mu mwaka wa 2022 nibwo ikinyamakuru cyo muri Amerika cyanditse ko umunyarwanda Eric Semuhungu utuye muri icyo gihugu akurikiranweho ibyaha birimo gufata kungufu uwo bahuje igitsina no gufata amashusho no kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga atabiherewe uburenganzira. Icyo gihe polisi yo muri Las Vegas yasohoye raporo ivuga ko hari umugabo wayihamagaye ayiha ubuhamya bw’uburyo uyu Semuhungu yamunywesheje ibisindisha akamufata ku ngufu.
Amakuru yakomeje avugwa ko nyuma yo gukurikiranwaho ibyo byaha, Eric Semuhungu hari hakurikiyeho kumwohereza mu gihugu yaturutsemo, icyakora ibyangombwa bye byerekana ko ajya muri Amerika yaturutse muri Afurika y’Epfo. Ngo urukiko rwasabaga ko yoherezwa mu Rwanda ariko umwunganira mu mategeko agasaba ko yoherezwa muri Afurika y’Epfo.
Amakuru agera ku IMIRASIRE TV aravuga ko Semuhungu Atari yakagira ubwenegihugu bwa Amerika, akaba yari amaze amezi ane afungiwe muri icyo gihugu akurikiranweho ibyaha birimo Impapuro mpimbano, gufatanya n’abacuruza ibiyobyabwenge bitemewe ku butaka bw’Amerika hamwe no gusindisha no gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo batabyumvikanyeho.
Amakuru aravuga ko Eric Semuhungu yagejejwe I Kigali mubyo bita Deportation, nyuma y’uko yari amaze igihe afungiye muri NYE Immigration Detention Center. Nyuma y’uko Semuhungu avuzweho kuba yarakoze ibyo byaha, amakuru amwe n’amwe yagiye avuga ko uwitwa Shaddyboo ashobora kuba ari we wakwirakwije amashusho ye arimo gufata umuhungu ku ngufu.
Amakuru yizewe ataramenyekana nuko uwitwa Eric Semuhungu yagejejwe i Kigali mubyo bita deportation. Ni inyuma yaho yaramaze iminsi afungiwe muri NYE Immigration Detention Center.
Semuhungu yaramaze amezi arenga ane afungiwe muri America akurikiranyweho ibyaha tutarabasha… pic.twitter.com/LAGMbR86uz
— 𝐖𝐢𝐥𝐬𝐨𝐧-𝐋𝐢𝐱𝐨𝐧 (@Wilson_lixon1) September 20, 2023