Biravugwa ko Ingabo za SADC zatangiye guhunga umujyi wa Goma

Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania (SADC) zatangiye kuva mu Mujyi wa Goma zerekeza i Bukavu ni nyuma y’uko ngo zifitanye umwuka mubi na FARDC.

Izi ngabo za SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mwaka ushize wa 2023, aho zagiye gufasha Ingabo za Congo (FARDC) mu ntambara zihanganyemo na M23, ndetse zimwe muri izi ngabo n’izo zarindaga Umujyi wa Goma mu rwego rwo kurinda ko uyu mujyi wakwigarurirwa na M23.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BWIZA, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 7 Werurwe 2024, ahagana saa cyenda ni bwo izi ngabo zuriye amato zinyura mu kiyaga cya Kivu ziva aho zari ziri (i Goma) zerekeza i bukavu. Izi ngabo mu gufata uyu mwanzuro wo kujya i Bukavu ngo ahanini zabitewe n’uko zitameranye neza na FARDC, kuko zishinja Ingabo za Kinshasa kubatererana ku rugamba, mu gihe nazo zibihaka.

Mu y’andi makuru yamenyekanye ni uko hashize iminsi isaga 10 umwuka utameze neza hagati ya FARDC na SADC biturutse ku gusiganira kujya ku rugamba. Icyakora no ku ruhande rwa FARDC ishinja izindi ngabo kuyitererana ku rugamba zikanga no kurwana na M23, ahubwo zikarushoraho inyeshyamba zo mu mitwe Leta y’i Kinshasa yise Wazalendo kandi ari cyo cyabazanye.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruravuga ku cyateye izi ngabo kuva muri uyu Mujyi cyane ko kitavugwaho rumwe, gusa hari n’andi makuru avuga ko izi ngabo zavuye i Goma kubera ikibazo cy’inzara gikomeje gufata indi ntera.

Inkuru Wasoma:  Kugendera mu modoka zifite ibirahure byijimye 'fime' byahagaritswe

Inkuru Wasoma:  Imirwano ikomeye yahuje M23 na Wazalendo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved