Biravugwa ko Israel Mbonyi yabenze umukobwa nyuma yo gufata irembo

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, aravugwaho kuba yarasezereye mu rukundo umukobwa bari bamaze igihe kitari gito mu rukundo, ndetse uwo mukobwa iwabo wa Mbonyi bakaba bari baranagiye gufata irembo aho atuye mu gihugu cy’u Buholandi. Amakuru avuga ko Israel Mbonyi n’uyu mukobwa witwa Mutesi, bari bamaranye igihe kirenga imyaka ibiri mu rukundo.

Amakuru aturuka kuri JB Rwanda, avuga ko mu mwaka wa 2022 hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga, nibwo abahagarariye umuryango wa Mbonyi bagiye gufata irembo iwabo w’umukobwa, aho abenshi mu muryango we n’ubundi batuye mu Buholandi. Kuva icyo gihe Mbonyi na Mutesi batangiye gutegura gahunda zikurikira uwo muhango n’ubundi zikomeza ku kubaka urugo.

Icyakora, ngo hashize igihe gito umuhango wo gufata irembo urangiye, nibwo bamwe mu nshuti n’abantu ba hafi b’uyu mukobwa bagiye kubwira Mbonyi amagambo amwe n’amwe, yatumye Mbonyi atangira kugabanya ubusabane yari asanzwe agirana n’umukunzi we, kuva ubwo Mutesi atangira kwibaza ibyamubayeho kuko umubano wagabanutse hagati yabo nawe akabibona.

JB Rwanda bakomeje bavuga ko Mutesi (umukunzi wa Mbonyi) amaze kubona bimeze gutyo, yamubajije ikibazo cyaba cyarabaye hagati yabo kuburyo cyatumye umubano wabo ugabanuka, n’uburyo yamwitagaho bikagabanuka, icyo gihe ngo Mbonyi yamubwiye ko ari gutegura ibitaramo bitandukanye yashakaga gukora, bityo namara kubivamo azamubwira bakaganira.

Ibitaramo yagombaga gukora byarabaye, mu gihe byarangiye muri cya gihe cyo kuruhuka Mbonyi abwira umukobwa ko agiye kwisuganya akajya kumureba bakaganira, ndetse yewe akanamwizeza ko akimufata nk’uko yamufataga mbere, gusa nyuma y’aho umukobwa igihe yari ategereje Mbonyi, yatunguwe no kubona ubutumwa bwa Mbonyi bumubwira ko ibyabo baba babihagaritse.

Inkuru Wasoma:  Muri Kenya imirambo 21 yataburuwe mu murima w’umupasiteri

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi y’umukobwa avuga ko kuva icyo gihe umukobwa yaheze mu rungabangabo atazi ibyabaye n’impamvu Mbonyi yahisemo kumusaba ko baba babihagaritse. JB Rwanda bakomeje bavuga ko abahafi y’umukobwa amakuru bafite ari uko Mutesi agitegereje umwanzuro wa Mbonyi, ndetse n’ababyeyi b’umukobwa bakaba badasiba kumubaza ibye na Mbonyi aho bihagaze n’aho bigeze.

Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, aho indirimbo zose yaririmbye zagiye zigaragarizwa igikundiro bikomeye, agatumirwa no mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku migabane itandukanye, aho aherutse no gukubuka ku mugabane w’u Burayi. Mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo Karame, Ndanyuzwe, Ku musaraba n’izindi.

Inkuru Wasoma:  "Imana yambwiye ko ngomba kwambika impeta umugore wa Pasiteri Theogene nkamuhoza amarira" - Prothet Noheli

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi y’umukobwa avuga ko kuva icyo gihe umukobwa yaheze mu rungabangabo atazi ibyabaye n’impamvu Mbonyi yahisemo kumusaba ko baba babihagaritse. JB Rwanda bakomeje bavuga ko abahafi y’umukobwa amakuru bafite ari uko Mutesi agitegereje umwanzuro wa Mbonyi, ndetse n’ababyeyi b’umukobwa bakaba badasiba kumubaza ibye na Mbonyi aho bihagaze n’aho bigeze.

Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, aho indirimbo zose yaririmbye zagiye zigaragarizwa igikundiro bikomeye, agatumirwa no mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku migabane itandukanye, aho aherutse no gukubuka ku mugabane w’u Burayi. Mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo Karame, Ndanyuzwe, Ku musaraba n’izindi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved