Biravugwa ko Meddy na The Ben bashobora kwirukanwa burundu muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika

Amakuru ari kuvugwa muri iki gihe ni uko bamwe mu banyafurika batuye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bari gukorwaho iperereza ku cyaha bakurikiranweho, aho bivugwa ko Leta yashyizeho ibigo bishinzwe kwita ku bantu babaswe n’ibiyobyabwenge, ariko ibyo bigo ikabyegurira abikorera kugira ngo ari bo babyitaho, Leta yo igasigara ibahemba.

Ibyo bigo byakira abarwayi babaswe n’ibiyobyagwenge kugira ngo babafashe kuva mu bubata, Leta iba yarashyizeho amabwiriza yo kugira ngo umuntu abe yafata umwanya muri icyo kigo, aho ngo usabwa kuba ufite kompanyi ye bwite, noneho n’aho azakorera ubwo buvuzi akaba yegeranya n’ivuriro bafitanye amasezerano y’uko rizabafasha kuvura abo barwayi.

Amakuru dukesha DC Clement, avuga ko abamuhaye amakuru baherereye muri Amerika cyane aho bibera muri Leta ya Arizona, ngo abantu benshi biganjemo abanyafurika bafashe ibyo bigo byita kubabaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo babiteho, aho Leta ibaha amadorari y’Amerika muri buri cyumweru kugira ngo bakomeze bafashe abo barwayi, muri abo bantu bafashe ibyo bigo hakaba harimo n’abanyarwanda basanzwe bazwi mu myidagaduro, barimo abahanzi nka The Ben, Meddy, Shaffy ndetse n’abandi.

Akomeza avuga ko bakimara gufata ibyo bigo, ahakomotse gukorwaho iperereza ari uko bagiye bakora amakosa ameze nk’uburiganya, aho ngo aho kugira ngo bafashe abo barwayi babavura ahubwo bagiye babongera imiti y’ibiyobyabwenge kugira ngo Leta ya Amerika ikomeze ibahe ya Madorari basanzwe bahabwa, nanone kandi uretse ibyo, ngo ugasanga niba ikigo gifite umubare w’abarwayi batatu, bo bakabeshya ko ari icumi hakabaho no gutizanya abarwayi.

Yakomeje avuga ko igihe iperereza rishobora kuzasanga aba bantu barakoze aya makosa, bashobora guhabwa ibihano birimo no kuba bakwamburwa ama visa yabo, ubwo ni ukwirukanwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Icyakora ku rundi ruhande, amakuru avuga ko ngo umuhanzi The Ben we Atari afite kompanyi ye ahubwo yakoreraga muri kompanyi y’undi mukire ariko w’Umunyarwanda.

Inkuru Wasoma:  Sandra Teta mu nzira zo gushyingiranwa na Weasel wamuhondaguraga n'impamvu Weasel yatanze ituma bagomba kubana.

Meddy na The Ben bajya kuva mu Rwanda bajya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bagiye batorotse igihugu, icyakora icyo gihe u Rwanda rwari rutaratangaza ko ruri mu bihugu bitekanye kuburyo hatava impunzi zijya mu kindi gihugu, rero iyo ugeze mu gihugu muri ubwo buryo icyo gihugu kiguha uburenganzira bwo kujya muri buri gihugu cyose ushaka havuyemo cya kindi wavuyemo nk’impunzi.

Muri 2016 ubwo Meddy na The Ben bagarukaga mu Rwanda, basabye imbabazi Leta nayo ibasaba kuvuga umugambi wose uko wagenze mu itangazamakuru, basaba n’imbabazi, ari n’aho amakuru ahera avuga ko ku muntu wagaragaje muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ko yagezeyo nk’impunzi akagaragaraho bene ubwo bucakura bivugwa ko bari gukurikiranwaho, yirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko nanone kuko uba waravuye iwanyu nk’impunzi ntabwo woherezwa aho waturutse.

Amakuru aravuga ko umuhanzi The Ben ugiye kumara amezi hafi atanu mu Rwanda, icyo gihe cyose bizinesi zabo zari zarahagaze we akaba yari ari mubyo gushaka ubwenegihugu bwa Afurika y’epfo, aho no kuri ubu aherereye muri icyo gihugu bivugwa ko pasiporo ashobora kuba yagiye kuyisinyirwa no gutererwamo kashe no kuyihabwa.

Icyakora kuri Meddy we iperereza riramutse rimugonze ashobora kuba yahanwa nk’umwenegihugu kubera ko atuye akaba afite n’umugore ufite ubwenegihugu w’umunya Etiopiyakazi, ariko ku bandi banyafurika harimo n’abo banyarwanda uwaba agaragayeho icyo cyaha yahanwa mu buryo bwo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

SOURCE: DC TV RWANDA

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved